Siporo

Nta magambo yahindura ahahise - Patrice Evra wakiniye Manchester United ari uri Kigali

Nta magambo yahindura ahahise - Patrice Evra wakiniye Manchester United ari uri Kigali

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Patrice Evra, Umufaransa wahoze akinira Manchester United, yavuze ko nta magambo yahindura ahahise ariko uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere bishimishije.

Patrice Evra uri mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa Gatanu, ageze mu Rwanda yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yasobanuriwe amateka yarwo, ubukana Jenoside yakoranywe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Patrice Evra yavuze buri uko akoze uregendo ari ingenzi kumenya amateka y’igihugu no kumva abantu bacyo.

Ati "Umunsi wa mbere mu Rwanda ariko ntabwo natengushywe. Buri uko nkoze urugendo numva ari ingenzi kumva amateka y’igihugu no kumva abaturage bacyo. Kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku nshuro ya mbere byankoze ku mutima."

Yakomeje avuga ko yifuza kwihanganisha Abanyarwanda ariko na none aho u Rwanda rugezeho nyuma y’ibyabaye hashimishije.

Ati "Ndifuza kwihanganisha abavandimwe banjye b’Abanyarwanda. Nta magambo yahindura ahahise ariko iyo urebye icyo u Rwanda rwubatse n’uburyo igihugu kirimo gutera imbere birashimishije."

Yakomeje avuga ko mu myaka yashize yahuye na Perezida Kagame ariko iyo arebye uburyo ibyabaye byakemuwemo, agomba u Rwanda icyubahiro.

Ati "Kera nahuye na Perezida wanyu ariko nyuma yo kubona nkanumva byinshi ku rugendo rw’u Rwanda, mfite icyubahiro gikomeye mbagomba cy’uburyo ibi bibazo bikomeye byakemuwemo."

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko ahahise hatagomba kwibagirana ariko na none ahazaza hakaba hagomba kurindwa.

Patrice Evra yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top