Ntunyobye uyu munsi ni Rayon Day - ACP Rutikanga asubiza uwari umubajije kuri Police FC
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yasubije uwari umubajije gahunda ya Police FC ko uyu munsi ari Rayon Day adakwiye kumuyobya.
Byose byatangiriye ku mashusho ya Polisi y’igihugu yashyize kuri X yibutsa abantu ko iyi ari weekend idasanzwe irimo imyidagaduro myinshi ariko na none abantu bakwiye kwirinda gutwara banyoye, urusaku rwabangamira abandi n’ibindi.
Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati "Ni weekend y’uburyohe! Ni byiza ko tuzirikana umutekano wacu nuw’abandi."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaje akora ’re-tweet’ maze agira ati "Ngaho rero Mabure na Kobukeye! Mbifurije weekend nziza. Nimuze tujye gushyigikira Murera muri Rayon Day."
Uwitwa Gamefever009 yahise aza kuri iyi post ya ACP Boniface Rutikanga maze aramubaza ati "Police FC nta mutoza, nta myitozo? Bimeze bite Afande?"
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yahise amusubiza ko adakwiye kumuyobya ko uyu munsi ari Rayon Day.
Ati "Ntunyobye muntu wanjye. Uyu munsi ni Rayon day! Ngwino tujye gushyigikira ubururu n’umweru. Twagiye."
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026 nibwo hari Rayon Day, umunsi Rayon Sports yerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27, urabera muri Kigali Pelé Stadium.
Ngaho rero Mabure na Kobukeye mbifurije weekend nziza. Nimuze tujye gushyigikira Murera muri Rayon Day. https://t.co/ardv2mqgZy
— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) July 18, 2026
)Ntunyobye muntu wanjye. Uyu munsi ni Rayon day!, ngwino tujye gushyigikira ubururu n'umweru. Twagiye💙🤍
— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) July 18, 2026

Ibitekerezo