Imyidagaduro

Nyampinga wa Uganda yibajijweho nyuma yo kubura ku ilisiti y’abasoje kaminuza

Nyampinga wa Uganda yibajijweho nyuma yo kubura ku ilisiti y’abasoje kaminuza

Miss Uganda, Quiin Abenakyo uherutse gukora amateka mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, yatunguye benshi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza akabura ku rutonde rw’abemerewe guhabwa diplome.

Mu cyumweru gishize, Kaminuza ya Makerere yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 69 mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cyayo i Kampala.

Quiin Abenakyo ari mu banyeshuri bashimwe byihariye ku bwo kuba yaritwaye neza mu masomo abifatanyije no guhagararira igihugu cye neza mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World 2018.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga[Degree of Bachelor of Business Computing], yanahawe igitabo cyitwa ‘What After University’.

Miss Abenakyo yavuze ati “Ndi umukobwa wishimye uyu munsi. Muri kaminuza, nahuye n’ibintu byinshi bigoye nk’uko bigenda ku bandi banyeshuri ba kaminuza ariko ntabwo byambujije gusoma ibitabo byanjye. Ndishimye ko nasoje uyu munsi.”

Ikinyamakuru Sqoop cyatangaje ko cyakoze ubucukumbuzi mu gitabo kinini kirimo amazina y’abanyeshuri bemerewe guhabwa impamyabumenyi uyu mwaka barangije muri Makerere kiburamo izina rya Quiin Abenakyo.

Ku rutonde rw’abize ishami rya Business Computing narwo Abenakyo ntarugaragaraho. Uyu mukobwa yateje kwibaza, bamwe bavuga ko ashobora kuba yarashyizwe mu bahabwa impamyabumenyi atarasoza amasomo abandi bakavuga ko ashobora kuba akoresha amazina atazwi mu itangazamakuru.

Miss Uganda yahawe impamyabumenyi bitera abantu kwibaza uburyo atari ku rutonde rw'abarangije

Nta wamenya!

Incamake kuri Quiin Abenakyo

Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda mu 2018. Aherutse kubona impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Makerere, yigaga mu ishami ry’ubucuruzi mu gashami k’iyi kaminuza kari muri Nakawa.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, akomoka ahitwa Mayuge District mu Burasirazuba bwa Uganda. Yavutse muri Gashyantare 1996, se ni Umugande witwa Charles Sembera na nyina Alice Kyamulesire ukomoka muri Mayunge district.

Yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda ku itariki ya 10 Kanama 2018 mu birori byabereye muri Kampala Sheraton mbere y’uko ajya muri Miss World mu Bushinwa.

Uyu mukobwa ntagaragara ku rutonde rw'abarangije mu ishami rye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top