Perezida Museveni ashyigikiye irushanwa ry’abagore b’ibibuno ryateje impagarara mu gihugu cye
Impagarara n’uburakari bikomeje kwiyongera mu mpirimbanyi zirwanirira uburenganzira bw’abagore biturutse ku irushanwa ry’abagore b’ikimero banafite ubibuno byiza, Perezida Museveni ariri inyuma.
Irushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, icyo gihe Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo.
Abazahiga abandi bazatoranywa muri Kamena 2019 ndetse bahite batangira akazi.
Ibi byakuruye impaka ndende, abahirimbanira uburenganzira bw’umugore bavuga ko bidakwiye na busa abandi bakifashisha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ari igisebo kuri Uganda kwemera irushanwa nk’iri.
Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa ritashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri nk’uko umwe mu banyamakuru yabitangaje.
Yashimangiye ko ari irushanwa rikwiye ndetse ngo akeka ko Ann Mungooma na bagenzi be bariteguye nyuma yo kubona Quiin Abenakyo akuye ikamba rikomeye mu Bushinwa ndetse akakirwa n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Ndakeka ko ruriya rubyiruko rwagerageje guhanga agashya. Umwe muri bo, Ann Mungooma ni umurashi mwiza. Se yabaye mu gisirikare cya Uganda, ni umuntu ukwiye cyane.”
Yongeyeho ati “Tugomba gushaka uko tuvugana na bo ariko mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko babikoze bashingiye kuri Miss World, bahise batangiza ibi hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”
Perezida Museveni yavuze ko atumva icyo abanenga iri rushanwa bashingiraho.
Ati “Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza. Nigeze kwibaza…Nti ‘ese umwuzukuru wanjye nzamwerere abijyemo…Oya! Mfite ibitekerezo byanjye bwite ntashatse gushyira hanze ubwo nakiraga Abenakyo. Navuze gusa ku musatsi we.”
Perezida Museveni avuga ko bidakwiye guca intege abateguye irushanwa rya ‘Miss Curvy’ ahubwo ngo bakwiye kugirwa inama bigakorwa neza ku buryo bizungukira igihugu.
Mungoma uyoboye itegurwa rya Miss Curvy muri Uganda aherutse gutangaza ko abazemererwa kwitabira iryo rushanwa rizatoranya abitwa ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo ari abatari munsi y’imyaka 18 ndetse ntibabe barengeje imyaka 35.

Ibitekerezo