Imyidagaduro

Queen Cha yasubije abamucyuriye ko ’atera umwaku’ (Video)

Queen Cha yasubije abamucyuriye ko ’atera umwaku’ (Video)

Umuhanzi Mugemana Yvonne [Queen Cha] yagarutse ku butumwa bwasakajwe mu minsi ishize bwavugaga ko ’atera umwaku’ anahishura imishinga ahugiyemo muri iki gihe yo gusohora album ye ya mbere.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana ubutumwa bwavugaga umuririmbyi Queen Cha mu buryo busebetse, ubwo butumwa bwavugaga ko uyu mukobwa atera umwaku ndetse ko hari ingero z’abo yabikoreye.

Muri ubwo butumwa bwakwirakwijwe hari ingero zatanzwe bavuga ko ngo kuva yakora indirimbo ya Rayon Sports itigeze itsinda ngo hari n’umushoferi yasuhuje ahita akora impanuka. Ibi byose twabiganiriyeho anagaruka ku mishinga ikomeye ateganya gukora mu gihe cya vuba.

Yagize ati "Kuba atari ukuri byo si ukuri, turabizi ko atari ukuri, ahubwo njyewe nkibibona ikintu natekereje, nibajije ikintu cyaba cyabiteye umuntu wabikoze, nza gutekereza ko iriya ndirimbo yaba yaramurakaje, icya mbere cyo uriya si umufana wa Rayon Sports, ntabwo namurenganya wenda ntakunda Rayon Sports ariko yareka abayikunda bakabaho neza nta kibazo. Twatsinda twatsindwa nta kintu bidutwaye."

Queen Cha ntiyemeranya n’abakwirakwije ubwo butumwa, ashimangira ko kuri we atizera ko habaho ikintu kitwa "umwaku" ko ahubwo habaho ibyagenwe kubaho, kuko niba ikintu ari cyo kiri bube "nyine kiraba."

Uyu muhanzi ni umwe mu basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buhoraho, muri iyi minsi yubuye ibikorwa bya muzika, arakurikiwe cyane kuri Instagram yanamaze kumushyira mu byamamare bifite ’Verification Badge’.

Queen Cha ageze kure umushinga wa album

Uyu muhanzi winjiye mu bakorana n’inzu ya The Mane, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Isimbi.rw yavuze ko intangiriro z’umwaka kuri we zagenze neza, by’umwihariko ngo ageze kure umushinga yahereye kera yifuza gusohoza wo kumurika album ye ku giti cye.

Yavuze ko ari album azamurika ku itariki ya 26 Nyakanga 2019, ubu ahugiye mu mishinga yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ku ikubitiro yakoranye na Bruce Melodie uri mu bagezweho.

Yagize ati "Ndi gukora indirimbo zizaza z’inyuma kuri album yanjye, uyu mwaka abafana banjye mbafitiye ibintu byinshi cyane. Hari izo ndirimbo, ubu zimaze kuba nyinshi hakaba no kuba nzabamurikira album yanjye mu kwa karindwi (Nyakanga)."

Queen Cha ari mu mishinga mishya irimo n'indirimbo yakoranye na Bruce Melodie

Queen Cha avuga ko impamvu ari ku nshuro ya mbere agiye kumurika album ye ya mbere byaturutse ku kuba mu bihe bishize yaragiye abura abantu bamufasha kunoza umushinga kuko Ibisumizi bakoranye mbere aturuzuza umubare w’indirimbo yifuzaga gushyira kuri album.

Muri iki gihe yemeza ko afite ubushobozi bwose bwo kunoza uwo mushinga yifuje kuva kera by’umwihariko bishingiye ku kuba yarinjiye mu mikoranire n’inzu ya The Mane isanzwe ibarizwamo mubyara we Safi Madiba. Yavuze ko n’abandi bahanzi bayirimo bahuze cyane mu gutegura indirimbo nziza bazageza ku bakunzi babo mu gihe kiri imbere.

Album ye ya mbere azayimurika muri Nyakanga
Uyu muhanzi aritegura kumurika album ya mbere
Queen Cha yemeza ko amaze gukora indirimbo nyinshi muri The Mane zizasohoka vuba aha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iyamuremye
    Ku wa 11-02-2019

    Star a domicile turekere umukobwa. Uwo ni inyamibwa mubakobwa. Kandi yahisemo neza. Murabizi neza ko iyo musohotse mutarenga umutaru ntsbyishimo muha Abanyarwanda muceceke rero mureke umukobwa wahisemo neza arye hit

IZASOMWE CYANE

To Top