Siporo

Rayon Sports ishobora gusubira ku isoko ry’abakinnyi

Rayon Sports ishobora gusubira ku isoko ry’abakinnyi

Amakuru aravuga ko nyuma ya Rayon Day, Rayon Sports itanyuzwe n’abakinnyi ifite bityo ikaba yanatekereje kuba yasubira ku isoko ngo igure abakinnyi bazayifasha.

Ku wa Gatanda tariki ya 18 Nyakanga 2026 nibwo Rayon Sports yakoze ibirori byayo ngaruka mwaka yerekeniramo abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w’imikino utaha bizwi nka Rayon Day.

Nyuma yo kwerekana abakinnyi bashya, yakinnye umukino wa gicuti na Gor Mahia yo muri Kenya ukaba wararangiye Rayon itsinze 2-0.

Nubwo yatsinze, ISIMBI yamenye amakuru ko batanyuzwe n’ikipe bafite ku buryo banatekereje kuba basubira ku isoko ku myanya imwe n’imwe.

Muri rusange irimo kwifuza kongeramo abakinnyi babiri aho umukinnyi umwe agomba kuba ari ukina mu mutima w’ubwugarizi.

Bivugwa ko abakinnyi barimo Charles, Matumona na Nshuti Didier basanze bakeneye undi mukinnyi ubasumbya urwego akaba yaza gufatanya nabo.

Undi mukinnyi bakeneye ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati. Rayon Sports yasanze yaba Ibrahim Djingarey cyangwa Muderi Akbar badatanga ibyo ikipe ikeneye kuri nimero 6.

Iyi kipe rero ishobora gusubira ku isoko ikaba yagura undi mukinnyi ukina nka nimero 6 cyane ko n’ubundi bari bifuje Musanga Henry ariko ntibumvikane.

Rayon Sports ishobora gusubira ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Pacifique
    Ku wa 22-07-2026

    Ngewe mfite impano yokuvuga amakuru Kandi ndabakuri cyiran cyane nifuzako mwaza ma amahirwe yo kubasura

IZASOMWE CYANE

To Top