Rayon Sports yamaze kwemeza isinya rya Issa Djiguiba ukomoka mu gihugu cya Mali.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati usatira akaba yarakiniraga ikipe Real Bamako yasoje ku mwanya wa 3 muri Shampiyona yegukanywe na Djoliba AC.
Uyu mukinnyi watsinze ibitego 8, akaba ari na we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya Mali 2025-26 (Meilleur Jouer) mu bihembo bitangwa na Mali Football.
Uyu akaba ari umukinnyi wahamagawe rimwe mu ikipe y’igihugu ya Mali mu kwezi gushize kwa Kamena mu mukino wa gicuti batsinzwemo na Iran 2-0.
Issa Djiguiba w’imyaka 22 akaba aje gufasha Rayon Sports kuba yakwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2026-27 ahereye muri CECAFA Kagame Cup izaba muri uku kwezi, Shampiyona ndetse na CAF Confederation Cup iyi kipe izakina.
Rayon Sports ubu yatangiye umwiherero irimo gukorera Gicumbi initegura Rayon Day izaba tariki ya 15 Nyakanga 2026.
Issa Djiguiba yiyongereye kuri Charles Tchouplaou, Nshuti Didier, Ndayishimiye Didier, Matumona Wakonda Kanda, Muhoza Daniel, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Moubarak, Nisingizwe Christian Bebeto

Ibitekerezo