Igitego kimwe kuri kimwe ni cyo cyatandukanyije impande zombi hagati ya Rayon Sports na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya 2025-26.
Wari umukino wa mbere kuri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino kuko imikino ibiri ya mbere yakinwe iri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane tariki ta 17 Nzeri 2026, watangiye wihuta cyane, Rayon Sports ishaka igitego hakiri kare ariko imipira ntirenge ubwugarizi.
Sunrise FC nubwo yakiniraga hanze, yatangiye umukino yafunguye ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 8 gitsinzwe na Nzeyimana Jean Petit ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 26, Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku mupira Ndayishimiye Didier yahinduye ariko umunyezamu Mfashingabo Didier arawufata.
Gusa bidatinze, Junior Kameni Herman yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 28 ku mupira wari uhinduwe na Tambwe Gloire Ngongo.
Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego maze ku munota wa 35 Issa Djiguiba yahinduye umupira ariko Kameni ashyizeho umutwe unyura hejuru gato y’izamu.
Muri iyi minota Rayon Sports yarimo irusha Sunrise yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 40 ku mupira wahinduwe na Muderi Akbar ariko Atisso Kodjo ateye mu izamu unyura ku ruhande gato. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashatse igitego cya kabiri na Sunrise FC nayo igishaka ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

Ibitekerezo