Umuhanzi w’indirimbo z’injyana gakondo, Ruti Joël, yateye amatsiko abakunzi be nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bishobora kwerekana ko ari mu munyenga w’urukundo.
Uyu muhanzi yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto iri kuri story ye, aho yari ari kumwe n’umukobwa atigeze atangaza amazina ye. Icyagaragaye cyane muri iyo foto ni uko bombi bari bambaye amasaha asa, ibintu byatumye benshi bibaza niba ari umukunzi we mushya.
Iyo foto yayiherekeje n’indirimbo “I’m in Love” ya The Ben, amagambo asobanuye ngo “Ndi mu rukundo”, bituma benshi bakeka ko Ruti yaba yashimangiye iby’urukundo rwe.
Nubwo uyu muhanzi atigeze atangaza byinshi kuri uwo mukobwa, si ubwa mbere agaragaje ko afite umuntu wihariye mu buzima bwe. Mu 2024, Ruti Joël yari yatangaje ko ateganya gukora ubukwe n’umukunzi we, ariko ntiyigeze avuga igihe buzabera cyangwa ngo atangaze uwo bazabana.
Icyo gihe ubwo yari mu kiganiro “BB2to6” kuri B&B FM, Ruti yahishuye ko afite umukobwa bakundana ndetse ko urukundo rwabo ruriho.
Yagize ati “Umugore na we ni vuba […] arahari narakunze ndakundwa. Waririmba Musomandera ntihagire ugukunda? Ndakundwa nanjye, ndahendahendwa, ariko baravuga ngo iryo ni ibanga ryanjye. Gusa arahari!”
Kugeza ubu, Ruti Joël ntaratangaza izina ry’umukobwa bakundana ndetse n’igihe ubukwe bwabo bushobora kubera ntikiramenyekana.
Ruti yatangiye umuziki mu 2013 ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya Gakondo Group, mbere yo gufata icyemezo cyo gukomeza umuziki ku giti cye. Uyu muhanzi akunze kugaragaza ko afata icyitegererezo ku bahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Cecile Kayirebwa na Jules Sentore.

Ibitekerezo