Safi Madiba yagarutse kuri bimwe mu bihe by’ubuto bwe n’uburyo yakuze abangamirwa n’uruhu kugeza ubwo afashe icyemezo ntakuka cyo kureka kwisiga amavuta burundu.
Uyu muhanzi benshi bamumenyeye mu itsinda rya Urban Boyz yabayemo imyaka icumi gusa muri iki gihe nyuma yo gutangira kwikorana umuziki ku giti cye ahamya ko yifuza gushinga imizi nk’uwigenga.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI yavuze ku bikorwa ategura muri iyi minsi, imishinga mishya afite inarimo indirimbo ye na Harmonize anakomoza ku buryo abayeho butangaje.
Yashimangiye ko mu buzima bwe adashobora gutuma hari amavuta yo kwisiga amukorera ku mubiri by’umwihariko ay’amazi! N’azwi nka ’Sleeping Baby’ ngo ntatuma uruhu rwe rubasha guhumeka neza, bikaba akarusho iyo bigeze mu kumukurira ibiheri byo mu isura bya hato na hato.
Ati "Maze imyaka nka 20 ntisiga, nkiga muri Primaire najyaga nisiga amavuta nkazana ibiheri n’umuntu yankoraho yisize amavuta igiheri kikaza. Nageze aho birancanga nkajya nshaka imiti, ndetse kwisiga mbona ibiheri birashize. Kuva ubwo ntabwo nongeye kwisiga. Nta mavuta na make ajya angera ku mubiri."
Yakomeje agira ati "Mu buryo buvanzemo no gushyenga, Safi Madiba yakomeje agira ati "Nta mavuta ashobora kunkoraho, hari igihe mba mfite umwera nkavuga nti ’ariko ntacyo umwera ni uwanjye, ariko nta kintu kiri kunkoraho. Uruhu rwanjye numva rumeze neza kandi numva mpumeka neza, utwenge two ku mubiri duhumeka neza kuko nta mavuta njya nihomeka."
Safi avuga ko ajya mu bwogero akoga agahita agenda, ngo ntakimenya imbyiro yabonaga kera no kubira ibyunzwe byinshi. Ngo asanga amavuta yica uruhu rw’abantu mu bushakashatsi yikoreye kuko byamukijije kurwaragurika uruhu.
Uyu musore yamaze gusohora indirimbo yise "Ina Million" yakoranye na Harmonize ukunda kwiyita Konde Boy ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

Ibitekerezo