Imyidagaduro

Se wa Diamond yamusabye ikintu gikomeye mbere yo kurushinga

Se wa Diamond yamusabye ikintu gikomeye mbere yo kurushinga

Juma Abdul umaze igihe kinini adacana uwaka n’umuhungu we Diamond Platnumz yamusabye akomeje ko yazamutumira mu bukwe ari gutegura mu gihe kiri imbere.

Umubyeyi wa Diamond asabye ko yazatumirwa mu bukwe, nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi atangaje ko azarushinga muri Gashyantare 2019.

Diamond na se Juma Abdul bamaze igihe kinini badacana uwaka, ubwumvikane hagati yabo bwaranze kugeza ubwo muri Kanama 2018 uyu musaza yabwiye umuhungu we ko atifuza ko ‘yazagera ku mva ye’.

Mu kiganiro yagiranye na Showbiz Xtra, Abdul Juma yavuze ko yazishima kurusha iminsi yose amaze ku Isi naramuka atumiwe mu bukwe bw’umuhungu we n’Umunyakenyakazi Tanasha Donna ‘Zahara Zaire’.

Yashimangiye ko byazaba ikimenyetso cy’uko Diamond amwubaha nk’umubyeyi we nubwo hagati yabo havutse amahari mu myaka yatambutse kubera ibibazo byo mu muryango wabo.

Yagize ati “Ntabwo arambwira iby’ubukwe bwe, nanjye mbyumvana abantu gutyo, igikuru ni uko icyifuzo cyanjye kuri we ari uko Imana yazaha umugisha urugo rwe. Ikindi ariko nkifuza ko atakwibagirwa kuntumira, natantumira nzamenya ko ansuzugura cyane, nzamererwa nabi.”

Se wa Diamond amaze igihe kinini ataka ubukene mu gihe umuhungu we atunze za miliyari

Diamond yari amaze iminsi ahishuye ko ubukwe bwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bwegereje ndetse avuga ko azashyingiranwa n’uyu munyamakurukazi mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Juma na nyina wa Diamond bamaze imyaka irenga makumyabiri badacana uwaka kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese agahitamo kuba ukwe.

Umugabo ubu aba wenyine ahitwa Magomeni mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Diamond na se bamaze igihe kinini batavuga rumwe
Tanasha umukunzi mushya wa Diamond
Diamond amaze kugwiza amafaranga mu gihe se ari mu buzima bubi
Diamond na nyina bamaze igihe kinini batarebana neza na Juma Abdul
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kwizera jibson
    Ku wa 13-12-2018

    bibaye byiza mwzashyira uko twajya tubona idirimbo nshya zinyarwanda ninyamahanga hano kuri iyi website

IZASOMWE CYANE

To Top