Sebukwe wa Cristiano Ronaldo yapfuye, yari afungishijwe ijisho
Jorge Eduardo Rodriguez Gorjon, sebukwe wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arembejwe n’indwara ya ‘stroke’.
Uyu musaza w’imyaka 70 y’amavuko, yashizemo umwuka mu gihe yari amaze imyaka itanu asoje igifungo cy’imyaka 11 yari yarakatiwe n’inkiko zo muri Espagne azira gucuruza ibiyobyabwenge.
Yarekuwe mu 2013 ahita yirukanwa ku butaka bwa Espagne aho yabanaga n’umuryango we, yakomereje igihano iwabo ku ivuko muri Buenos Aires muri Argentina aho yari afungishijwe ijisho.
Umukobwa we Georgina Rodriguez ari na we mugore wa Cristiano Ronaldo, aherutse gusubira iwabo muri Argentina aho yaherukaga mu 2013 se akiva muri gereza.
Yashyize ifoto kuri Instagram abwira abakunzi be ati “Birahuriranye. Nageze mu gihugu navukiyemo, bihurirana n’uko nizihiza imyaka 25 ishize mvutse.”
Ntiyavuze impamvu yamujyanye muri Argentina gusa ikinyamakuru gikomeye muri Espagne cyitwa Hola cyanditse ko Georgina Rodriguez yagiye ku ivuko mu muhango wo guherekeza se uherutse kwitaba Imana.
Uyu musaza yafunzwe mu 2003 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ngo yabikuraga muri Maroc akabyambutsa muri Espagne. Yari amaze imyaka ibiri n’igice ahanganye n’ubu burwayi bwamuhitanye.
Cristiano n’abavugize be ntacyo baratangaza ku byago bivugwa mu muryango yashatsemo.
Ronaldo n’uyu mugore bamenyanye muri Kamena 2016 ubwo Georgina yakoraga mu iduka rya Gucci mu Mujyi wa Madrid. Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa Alana Martina dos Santos Aveiro w’umwaka umwe w’amavuko.
Cristiano Ronaldo yambitse impeta Georgine mu Ugushyingo 2018 bahita bafata umwanzuro wo guhana isezerano imbere y’Imana.
Georgina w’imyaka 25, ni na we urera abana batatu Ronaldo yari asanzwe afite barimo umuhungu we w’imyaka umunani ndetse n’impanga ze Mateo na Ava zavutse hifashishijwe undi mugore.
Umukunzi Ronaldo agiye kurongora yashyigikiye uyu mukinnyi mu bibazo aheruka gucamo byo gushinjwa gufata umugore ku ngufu mu 2009 mu Mujyi wa Las Vegas.

Ibitekerezo