Siporo

Seif yaraye mu kabari n’ubu yabuze, gushyamirana na perezida wa FERWAFA, byinshi ku ihagarikwa rye mu Mavubi

Seif yaraye mu kabari n’ubu yabuze, gushyamirana na perezida wa FERWAFA, byinshi ku ihagarikwa rye mu Mavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ritangaza ko kimwe mu bintu byatumye Niyonzima Olivier Seif ahagarikwa igihe kitazwi mu Mavubi, ari ukubera agasuzuguro yagaragarije perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier nyuma yo kumusanga mu kabari ndetse akaba atanaraye kuri hoteli.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo FERWAFA yanditse kuri Twitter ko yahagaritse umukinnyi ukina mu kibuga hagati Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi yagaragaje nyuma y’umukino u Rwanda rwaraye rutsinzwe na Kenya 2-1 (igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Seif) mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Nyuma yo kubona ihagarikwa ry’uyu mukinnyi, ISIMBI yagerageje kumenya ukuri ku byo yakoze maze ivugana n’Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David maze avuga ko yagiye mu kabari maze perezida wa FERWAFA agerageje kumuvugisha undi aramusuzugura.

Ati “Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, agiye mu kabari ubwo ni muri Kenya, bamwegereye cyane cyane perezida wa FERWAFA agaragaza agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo bamubwiye, baramureka.”

Akomeza avuga ko kuva icyo atigeze agaruka no kuri hoteli ndetse banekereje mu kibuga cy’indege batari kumwe na we.

Ati “Icyaje gutungurana ni uko batongeye kumubona, nibwo twavuze tuti reka twandike kuri Twitter ko abaye ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi.”

“Yego ubu barimo barasuzumwa (checking) ku kibuga cy’indege ntabwo bari kumwe, kereka aje nyuma yabo ariko ntabwo bari kumwe.”

Ku kijyanye no kuba yashatse gukubita umutoza, yagize ati “Ibyo gukubita umutoza ibyo ni ibindi wenda bishobora kuba byavuzwe ariko ayo niyo makuru yacu twagendeyeho tumuhagarika tunandika kuri Twitter.”

U Rwanda rwasoje imikino y’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Kenya i Kigali, indi mikino yose ikaba yarayitsinzwe.

Ntiyaraye muri hotel aho abandi bari, bagiye ku kibuga cy'indege batari kumwe na we
Seif yahagaritswe igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi
Olivier Nizeyimana, perezida wa FERWAFA yagiye gukura Seif mu kabari barashwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntawukuriryayo j.claude
    Ku wa 16-11-2021

    Mwirenganya umukinnyi nubundi ubwo nukubera agahinda yatewe Na Mashami Vencent

  • Ntawukuriryayo j.claude
    Ku wa 16-11-2021

    Mwirenganya umukinnyi nubundi ubwo nukubera agahinda yatewe Na Mashami Vencent

IZASOMWE CYANE

To Top