Imyidagaduro

Shaddyboo na Yugi Umukaraza batashye

Shaddyboo na Yugi Umukaraza batashye

Mbabazi Chadia [Shaddyboo] wari mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yagiye gufashwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge na Yugi Umukaraza wari ufungiwe Mageragere akekwaho kumusambanya, batashye.

Mu mpera za Kamena 2026 nibwo Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya ku gahato Shaddyboo wari wamureze.

Shaddyboo yavuze ko uyu musore yari yagiye kumusura yitwaje icupa ry’inzoga ngo agira ngo biyunge birangira mu gitondo abyutse asanga bari kumwe mu buriri yamusambanyije.

Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyakora rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, rwemeje ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Yugi Umukaraza akaba yaraje kujuririra iki cyemezo none kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2026 akaba ari bwo yafunguwe nyuma y’amezi abiri.

Ku rundi ruahde ubwo Yugi Umukaraza yatabwaga muri yombi tariki ya 23 Kamena, Shaddyboo na we tariki ya 6 Nyakanga 2026 yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yagiye gufashwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge, na we yatashye amakuru avuga ko yatashye ejo hashize ku wa 2 Kanama 2026.

Yugi Umukaraza yarekuwe
Shadyboo yatashye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top