Shaddyboo yakomoje kuko yakoreshejwe, ihohoterwa n’uburengazira yambuwe
Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo, yavuze ko yakorewe ihohoterwa, arasebywa, arira amarira atagira ingano ariko abura uwamwumva kugeza ahisemo kwirwanirira.
Ibi ni bimwe uyu mugore w’abana babiri yagarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yashyiragaho ifoto ye igaherekezwa n’amagambo bigaragara ko ari we wivugaga.
Ati "Reba uyu mugore mwiza, yarakoreshejwe, yamburwa uburenganzira, arahohoterwa, araharabikwa ndetse agafatwa nk’aho ntacyo ari cyo. Muri ibyo byose yanyuzemo yagombaga gushaka uburyo bwe bwo kubivamo kuko nta n’umwe wari uhari ngo amufashe."
Yakomeje avuga ko kubera ubuntu bw’Imana agihari ndetse agifite n’umutima mwiza.
Yavuze ko kandi nubwo yanyuze muri ibyo byose agifite umutima mwiza, gusa ngo abantu ntibazibeshye bagereranye guceceka n’intege nke.
Ati "Ibaze ibintu byose umuntu yanyuzemo agahitamo amahoro aho kuba urwango. Ntuzibeshye ko guceceka kw’abantu ari intege nke cyangwa ubugiraneza bw’abantu bibe uburenganzira bwo kubababaza."
Yasoje avuga ko Imana ari yo izi inkuru ye, imwe nta muntu n’umwe azi.
Shaddyboo wigeze kwiyita umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga, mu minsi yashize yigeze kugaragaza agahinda, ibikomere yakuye kuri izi mbuga kugera aho byamwangije bitera agaginda gakomeye.
Yavuze ko yahisemo guhinduka, akaba icyaremwe gishya ndetse ko atajya yifuza ikintu na kimwe cyamuhuza n’ahahise he.

Ibitekerezo