Siporo

Shampiyona y’u Rwanda yahinduriwe izina yitirirwa uwishyuye arenga miliyari 3 Frw

Shampiyona y’u Rwanda yahinduriwe izina yitirirwa uwishyuye arenga miliyari 3 Frw

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yamaze guhindurirwa izina nyuma y’uko Banki ya Kigali iguze uburenganzira bwo kwiyitirirwa, yishyura arenga gato miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Shampiyona yitwaga Rwanda Premier League nyuma y’uko iguzwe na na Banki ya Kigali, ubu yamaze kwitwa "BK Pro League."

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026 ni bwo impande zombi zasinyanye amasezerano y’imyaka 5 n’igice, akaba agomba guhita atangira gushyirwa mu bikorwa uyu munsi asinywa, akaba afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda. (3,250,000,000 Frw).

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaherabwa Hadji Youssuf yavuze ko impamvu batinze kubona umufatabyabikorwa witirirwa Shampiyona ari uko bari bategereje izina rikomeye nka Banki ya Kigali.

Ati "Impamvu twatinze twari dutegereje izina rikomeye nka BK. Twaraganiriye turumvikana kandi nziko dufatanyije nayo tuzakora byinshi byiza, tuzagera ku bintu bikomeye, rero turayishimira kuba yaremeye kuza mu mupira wacu."

CEO wa BK, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bahisemo gushora mu mupira kuko ukurikirwa na benshi kandi ahantu hose babona bafasha mu kuzamura ubukungu, batazazuyaza kujyayo.

Ati "Impamvu twahisemo kuza mu mupira, iyo ugiye ahantu henshi mu tubari, mu maduka, mu muhanda n’ahandi baba bavuga umupira. Twe rero banki y’ubucuruzi rero ahantu bateza imbere ubukungu tujyayo."

"Turashaka ko BK iba nka banki ishyigikira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda."

Shema Ngoga Fabrice, perezida wa FERWAFA na we yashimiye BK kuba yaremeye kuza mu mupira ariko anayisaba kuba yanareba benshi mu mu bo mu mupira yaba abakinnyi, abatoza n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi bakabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-24 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeye kurekura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ngo yigenge aho hahise hashyirwaho ’Board’ ya Rwanda Premier League Shampiyona itangira kwigenga gutyo.

CEO wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi na Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaherabwa Hadji Yussuf nyuma yo gusinya amasezerano
CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa (ubanza ibumoso) na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice (ubanza iburyo)nabo bari bahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top