Sheebah Karungi yibasiwe n’abafana bamushinja kwisubiza mu ngobyi
Umuririmbyi Sheebah Karungi ukomeye muri Uganda yacyocyoranye na bamwe mu bafana be bamushinje kwisubiza mu ngobyi agahimba imyaka afite ubwo yizihizaga isabukuru.
Uyu muhanzi amaze iminsi mike yizihije isabukuru ’y’imyaka 29’ gusa ntibyakiriwe neza n’abamukurikira bose ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari uwavuze ko abeshya cyane kuko uko amuzi ubu yagakwiye kuba yishimira imyaka 40 cyangwa hafi aho.
Ibi byuririye ku butumwa Sheebah yashyize kuri Instagram agira ati "Nkigira imyaka 15, nahise menya ko ngomba kwishakishiriza. Ubu mfite 29, bitekerezeho." Yakomeje mu butumwa bushishikariza abafana gukora batikoresheje kuko ngo n’i Roma hatubatswe "mu munsi umwe."
Benshi mu bafana be bamubwiye amagambo menshi amwubaka ngo akomeze gukora kurushaho, ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza gusa imyaka yatangaje ko yujuje ihita ituma yanjamwa na bamwe barimo uwiyise @currency95 wavuze ko ’Abagande badakunda gukura!’
Uyu yabwiye Sheebah ati "Ubu mfite imyaka 23 kandi nakubonye mu 2006 ngifite mu myaka 10. Uri muri za 30 cyangwa muri za 40. Kuki Abagande bakunda guhisha imyaka yabo nyakuri?"
Ibyavuzwe n’uyu mufana hari bamwe mu bakurikira uyu muhanzikazi bavuze ko bishoboka akaba afite ishingiro gusa benshi bamubwira gusubiza ibyo avuga aho yabikuye kuko nta wamusabye kubara imyaka y’abandi.
Sheebah ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo yitwa ’Wankoona’ yamusubije amucyurira kuba umunyamwete muke mu gusobanukirwa amubwira ko ukuri guhora ari ukuri ibyo bitagukuraho, ati "Uhawe n’uburenganzira bwo kongeraho indi myaka ushaka yose!"
Izi ntonganya zakwirakwiye mu bafana batanze ibitekerezo ku mafoto ya Sheebah uvuga ko yizihiza isabukuru y’imyaka 29.
Ntabwo ari Sheebah ushinjwa kugabanya imyaka gusa muri Uganda kuko n’abandi bahanzi batandukanye cyangwa ibyamamare bikomeye muri icyo gihugu byibazwaho cyane mu kwizihiza igihe bamaze bavutse iyo byageze.
Muri abo harimo Desire Luzinda ukunze kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 buri mwaka ndetse agakora ibirori abyishimira bigatungura benshi.

Ibitekerezo