Imyidagaduro

Sheila Gashumba yiyamye abasetse umukunzi we

Sheila Gashumba yiyamye abasetse umukunzi we

Umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Sheila Gashumba yikomeye abakomeje kwivanga mu rukundo rwe n’umusore bamaze igihe bahararanye, abamwibasira yabise abanyeshyari.

Sheila Gashumba, ni umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda. Ni mwene Gashumba Frank, umuherwe ukomeye muri Uganda ariko ufite imizi mu Rwanda.

Mu Ugushyingo 2018, Sheila yavuye iwabo ajya kwibana ibintu byakuruye impaka mu itangazamakuru bamwe bavuga ko yashwanye na se kubera uburyo yamufuhiraga akabuza abasore kumutereta.

Inkuru y’uko uyu mukobwa w’imyaka 22 afuhirwa na se yatangiye gusakara cyane mu 2014 kubera uburyo se yamucungishaga ijisho mu buryo bukomeye mu gitaramo Bebe Cool yakoze icyo gihe.

Akimara kuva iwabo, Sheila Gashumba yatangiye gukururana n’umugabo witwa Marcus[benshi bita God’s Plan] ndetse bajyanye mu biruhuko aheruka kugirira i Dubai.

Urukundo rwa Sheila na Marcus rumaze gukomera, hahishuye amakuru mashya ashimangira ko uyu mukunzi asanzwe afite undi mugore n’umwana.

Ibi byasamiwe hejuru n’abarwanyaga ubumwe bwabo, ariko Sheila we ngo ntacyo bimubwiye. Yagize ati “Ndashaka kubibutsa ko umugabo wanjye atunganye kuri njyewe. Ntimumwibazeho, njye na we turahuze, turi gutegura ibiruhuko byacu.”

Yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook avuga ati “Reka nsobanure neza, nta kintu na kimwe ntazi kuri Marcus kandi na we ntacyo atazi kuri njyewe[…] Mwishimire ibyo dushyira ku mbuga nkoranyambaga igihe tubishatse.”

Yongeyeho ati “Ndabashimiye mwa bakobwa mwe muri kwandika amagambo y’urwango, ndiseguye kuba mbabwiye ko ibitekerezo byanyu byose bitazatuma muvaho cyangwa ngo nemere ko ansiga.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • joseh mariah carlos
    Ku wa 20-02-2019

    urwo ruhinja nimurureke nubundi ngwamatwi arimurupfu ntiyumva ,, kandi ngumwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa, ubundi nabwo ngumuhana avayo ntumuhana ajyayo.rero uwanze kumvirase,,, ijeri rizamwemeza.

IZASOMWE CYANE

To Top