Siporo

Sindi Paul wa Rayon Sports mu nzira zerekeza muri Portugal

Sindi Paul wa Rayon Sports mu nzira zerekeza muri Portugal

Umukinnyi wa Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Sindi Paul Jesus ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Portugal mu ikipe ya Alverca mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi usanzwe ari intizanyo y’Irerero Tsinda Batsinde muri Rayon Sports, abifashijwemo n’abashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ba Soccer Academy Europe (SAE), nibo bamuboneye iyi kipe.

Si ubwa mbere bamushatse kuko tariki ya 30 Mata 2026 iyi kipe yakiriye ibaruwa iyisaba kwandika bikanyura mu nzira zemewe ko bifuza uyu mukinnyi.

Bakaba barahise babikora aho kuri gahunda yagombaga guhaguruka mu Rwanda tariki ya 20 Kamena 2026 yerekeza muri Portugal.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sindi Paul Jesus atarabona ibyangombwa (Visa) bimwemerera kuba yajya muri iki gihugu aho agomba kujya kubishakira muri Kenya.

Bikaba bishobora kuzagorana kubibona bitewe n’icyorezo cya Ebola kirimo gutuma ingendo zimwe na zimwe zihagarara mu buryo butunguranye.

Mu butumire bwohererejwe uyu mukinnyi binyuze muri SAE, agomba kumarayo ibyumweru bibiri akora imyitozo bamushima agahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri cyane ko agomba kuva mu Rwanda yarasinye imbanziriza masezerano.

Si ubwa mbere yaba yerekeje ku mugabane w’u Burayi kuko mu 2023 yagiye mu igeragezwa mu Ikipe ya KVC Westerlo yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi gusa ntibyagenda neza.

Sindi Paul Jesus ashobora kwerekeza muri Portugal gukinayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top