Siporo

Bidasubirwaho Youssef na Ayoub batandukanye na Rayon Sports

Bidasubirwaho Youssef na Ayoub batandukanye na Rayon Sports

Rayon Sports yamaze kwemeza ko abakinnyi babiri bakomoka muri Maroc bari baratijwe na Raja Cassablanca bamaze gufata umwanzuro wo kubasubiza iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo haje inkuru y’uko aba bakinnyi bashobora kwirukanwa na Rayon Sports, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bwabihakanye.

Ni nyuma y’ibyo bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo muri Maroc ko mu Rwanda babayeho nk’abari muri gereza.

Ibi bikaba byababaje ubuyobozi bwa Rayon Sports bikubitiraho ko n’imyitwarire itari myiza, bakaba batangaje binyuze kuri Twitter yavuze ko bamaze gutandukana.

Muri Nzeri 2021 nibwo aba bakinnyi batijwe muri Rayon Sports bazakuyifasha muri shampiyona, Ayoub Ait Lahssaine usanzwe ukina mu kibuga hagati yagowe n’imvune byatumye atabona umwanya wo gukina byiyongera ku kuba n’urwego rwe rutarashimwe n’abatoza.

Rharb Youssef ni we wabashije gufatisha ndetse abona n’umwanya ubanza mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports aho mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa yafashije iyi kipe cyane.

Aba bakinnyi bakaba batangarije ikinyamakuru cy’iwabo muri Maroc, Sports1 ko aho bari mu Rwanda bameze nk’abari muri gereza, babayeho nabi ndetse bamaze amezi 2 badahembwa.

Youssef yagize ati “nta kindi dutekereza uretse ubuzima bwacu, ntabwo dusinzira, kuva twagera inaha baduha ibiryo bimwe buri munsi, hashize amezi 2 tudahembwa, ariko turagerageza gutanga ibyo dufite ku mikino dukina kugira ngo dusubire ku rwego rwiza.”

Ayoub we yavuze ko batitaweho ndetse nta n’ujya abakurikirana ngo amenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ayoub na Youssef bamaze gusubizwa muri Raja Cassablanca
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top