Siporo

Cristiano Ronaldo agiye kongera guhangana na Lionel Messi

Cristiano Ronaldo agiye kongera guhangana na Lionel Messi

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League, isize Manchester United ya Cristiano Ronaldo igomba guhura na Paris Saint Germain ya Lionel Messi.

Tombola ya 1/8 yabaye uyu munsi tariki ya 13 Ukuboza 2021 yasize Lionel Messi na Cristiano Ronaldo baherukaga guhura muri 2020 mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League bongera guhura.

Aba bagabo bahanganye cyane muri shampiyona ya Espagne umwe akinira Real Madrid undi ari muri FC Barcelona, bivuze ko umwe atagomba kugera muri ¼.

Manchester United yari yatombowe na Villarreal, ariko kuko zari mu itsinda rimwe, yongera gutombola maze Villareal itombola Manchester City, Manchester United iza gutombola Paris Saint Germain ya Messi, Neymar, Sergio Ramos bahoze bakinana muri Real Madrid na Kylian Mbappe.

Undi mukino ukomeye utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne izakina na Bayern Munich.

Imikino ya 1/8 iteganyijwe tariki ya 14&15 na 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.

Uko tombola yose yagenze

• Benfica vs Real Madrid
• Villarreal vs Manchester City
• Atlético Madrid vs Bayern Munich
• Red Bull Salzburg vs Liverpool
• Inter Milan vs Ajax
• Sporting Lisbon vs Juventus
• Chelsea vs Lille
• PSG vs Man United

Cristiano Ronaldo na Messi bagiye kongera guhura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top