Siporo

Hakizimana Muhadjiri yatangiye neza mu ikipe ye nshya

Hakizimana Muhadjiri yatangiye neza mu ikipe ye nshya

Rutahizamu w’umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe Al Kholood muri Saudi Arabia, yatangiye neza shampiyona y’iki gihugu afasha ikipe ye gutsinda igitego kimwe muri 3 batsinze Al-Ain

Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia yatangiraga, ikipe ya Muhadjiri Hakizimana yari yasuye Al-Ain.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda akaba yari yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga ndetse yakinnye iminota yose 90.

Ni we waje gufungura amazamu atsindira ikipe ye igitego cya mbere ku munota wa 17, ni igitego yatsindiye inyuma y’urubuga rw’amahina ku ishoti yatereye nko muri metero 28. Iyi kipe yaje kubona ibindi biteo 2 ku munota wa 58 na 83. Umukino warangiye ari 3-0.

Hakizimana Muhadjiri yerekeje muri Al Kholood Club muri Kamena 2022, hari nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC.

Hakizimana Muhadjiri yatangiye neza mu ikipe ye nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top