Siporo

Lomami Marcel yavuze amagambo akomeye kuri Youssef na Ayoub, ngo ni we wabatangiye raporo

Lomami Marcel yavuze amagambo akomeye kuri Youssef na Ayoub, ngo ni we wabatangiye raporo

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel avuga ko kwirukana abakinnyi babiri b’abanya-Maroc, Youssef Rharb na Ayoub Ait bari baratijwe na Raja Casablanca atari icyemezo cyoroshye kuko nubwo bari abakinnyi beza ariko batari bashobotse.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yemeje ko aba bakinnyi batakiri aba Rayon Sports bamaze usubizwa ikipe ya Raja Casablanca, ni nyuma y’ibyo bari batangarije iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Rayon Sports yanganyijemo na Musanze FC ku wa Gatandatu, Lomami Marcel yavuze ko icyuho cya Youssef wari umaze igihe afasha iyi kipe cyagaragaye ariko na none abakinnye bakoze ibyo bari bashoboye.

Ati “Yego, byagaragaye. Ariko n’abandi bari bahari bakoze ibyo bashoboye.”

Yakomeje avuga ko ari we watangiye raporo aba bakinnyi kuko bari barabuze batakiza mu myitozo, nyuma ngo nibwo babonye baje gufata ibintu byabo.

Ati “Oya, ntabwo bigeze bangisha inama ahubwo ni njye wabatangiye raporo kuko ntibitabiraga imyitozo. Bari barabuze, ubwo bafite impamvu bari bararetse imyitozo, ntabwo twigeze tubabona mu myitozo ahubwo twababonye ejo [ku wa Gatanu] baza mu Nzove baje gufata ibintu byabo bagenda. Ntabwo twamenye icyabaye, twabyumvise kuri radiyo, kugeza ubu nta muyobozi turavugana ku kibazo cyabo, ariko nta kundi.”

Lomami Marcel yemeje ko aba bakinnyi nubwo bari abakinnyi beza ariko na none bari bafite imyitwarire idahwitse umuntu atapfa kumenya atabana nabo umunsi ku munsi.

Ati “Youssef na Ayoub, yego baje ari abakinnyi twari dukeneye, hari ibyo badufashije kuko kuri ubu ntabwo turi kumwe na bo. Ni igihombo, ariko n’abandi bahari bazakora kuko bari abakinnyi beza. Kuba umukinnyi mwiza ni byo, ariko ukaba umukinnyi mwiza na indiscipline [nta kinyabupfura] ni ibintu bibiri bitandukanye.”

“Mwebwe muri hanze, ntabwo mwamenya ibibera mu ikipe kuko mu muryango haberamo ibintu byinshi, ntabwo nabivuga ngo mbirangize. Kuba ubuyobozi bwafashe kiriya cyemezo, ntimubone ko ari icyemezo cyaje cyoroshye. Byari bikwiye ko perezida w’ikipe afata icyemezo nka kiriya kuko hari aho byari bigeze.”

Youssef Rharb ngo si we mukinnyi wenyine Rayon Sports yagenderagaho, ariko hari abandi bari gushakwa ku buryo bakongerwamo muri uku kwezi.

Ati “Yousef ntabwo ari we mukinnyi gusa wafashaga Rayon Sports kuko yafashwaga n’abakinnyi benshi, kuba atakinnye cyangwa adahari ntabwo wavuga ngo izagira ibibazo. Nk’abakinnyi bahari bazakora. Turacyafite imyanya ibiri yo kongeramo abandi bashya, hari ibiganiro bihari ku buryo haza umuntu ukina hariya hagati n’undi ukina imbere.”

Youssef na Ayoub baje muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ikipe ya Raja Casablanca yasinyanye na Rayon Sports muri Nyakanga 2021.

Youssef (ubanza ibumoso) na Ayoub (ukurikiyeho) umukino wa Musanze FC bawurebye nk'abafana basanzwe
Lomami yavuze ko imyitwarire yabo itari myiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakorimana Edison
    Ku wa 17-01-2022

    Nibagende ntamukinnyi uruta equipe akinira bravo kubuyobozi bwa rayon

IZASOMWE CYANE

To Top