Siporo

Mazimpaka Andre wakiniye Rayon Sports yayihaye ubutumwa bukomeye

Mazimpaka Andre wakiniye Rayon Sports yayihaye ubutumwa bukomeye

Umunyezamu wahoze akinira Rayon Sports ubu akaba ari muri Rwamagana City, Mazimpaka Andre yavuze ko umukino bafitanye n’iyi kipe bashyize mu ijoro nta bwoba ubateye kuko amatara bayamenyereye, ngo nibashaka bawushyire mu gitondo.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2022, Rayon Sports izakira Rwamagana City mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23.

Uyu mukino ukaba ugomba kubera kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h30’ nk’uko ingengabihe ya FERWAFA ibiteganya.

Mazimpaka Andre akaba yavuze ko bo biteguye nta bwoba batewe n’amatara ko isaha yose bawushyiraho bawukina nta kibazo na kimwe bibateye.

Ati "ibyo bavuga by’amatara byabo, ayo matara bakanga, abafana, bamenye ko abakinnyi ba Rwamagana bazi amatara n’igisobanuro cyayo, turahari, turahari byaba ku manywa, byaba ni joro ni yo byaba mu gitondo."

Ni umukino amakipe yombi agiye gukina Rayon Sports yaratsinze imikino ibiri ya shampiyona imaze gukina (Rutsiro FC na Police FC) ni mu gihe Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yatakaje imikino ya yo yose (Gorilla FC na Rutsiro FC).

Mazimpaka Andre yavuze ko badakangwa n'amatara Rayon Sports yabateze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muraeric
    Ku wa 13-09-2022

    Inzara irakwishe ariko utugambo ngo mutahe

  • Rutikanga janviye
    Ku wa 12-09-2022

    Nyakabuz rwamagana izarya 2_0 kuk irihas kut rayon thx

IZASOMWE CYANE

To Top