Siporo

Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu yagizwe umutoza wa REG VC

Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu yagizwe umutoza wa REG VC

Kwizera Pierre Marshall wabiciye bigacika mu mukino wa Volleyball hano mu Rwanda, yagizwe umutoza wa REG VC mu gihe cy’imyaka 2 aho asimbuye Mugisha Benon uheruka gutandukana n’iyi kipe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo REG VC yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Mugisha Benon nyuma y’imyaka 4 ayitoza.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko yamaze gusinyisha Kwizera Pierre Marshall nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka 2.

Marshall muri 2019 nibwo yahagaritse gukina umukino wa Volleyball aho yakiniraga REG VC, icyo gihe yahise agirwa umutoza wa Gisagara VC mu gihe cy’imyaka 2.

Marshall wakiniye ikipe y’igihugu agasezera muri 2017 nyuma yo kuiyihesha ibikombe 3 by’akarere ka 5 (CAVB Zone V), yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze yarwo, arimo; Umubano Blue Tigers, Kigali Volleyball Club, APR Volleyball Club, O.M.K Volleyball Cub muri Algeria, REG VC, INATEK Volleyball Club, Rayon Sports na Gisagara agiye gutoza.

Kwizera Pierre Marshall yasinye imyaka 2 nk'umutoza mukuru wa REG VC
Nyuma yo kuyikinira agiye no kuyibera umutoza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top