Siporo

Umuyobozi wa Polisi yabwiye abifuza ko Mashami yirukanwa basubiza amerwe mu isaho

Umuyobozi wa Polisi yabwiye abifuza ko Mashami yirukanwa basubiza amerwe mu isaho

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yavuze ko banyuzwe n’umusaruro Mashami Vincent n’abamwungirije batanze ko bakiri kumwe na bo umwaka utaha nibabyifuza.

Yabivugiye mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro baraye begukanye batsinze Bugesera FC 2-1.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe cyakinwe ku wa 1 Gashyantare, Police FC yatsindiye itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.

Ubwo bishimiraga iki gikombe Kacyiru, umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC avuga ko bataba bageze kuri 75% basubire inyuma kuko bishoboka ko umwaka utaha bagera 100%.

Ati “Nidutwara ibikombe bibiri mu mwaka utaha; icya Shampiyona n’icy’Amahoro, tuzaba turi kuri 90%. Nitugera ku mukino wa nyuma w’icy’Amahoro, tugatwara Shampiyona, tuzaba turi kuri 90%. Nitubitwara uko ari bitatu tuzaba turi ku 100%.”

Yashimiye umutoza n’abamwungirije avuga ko ibyo babatumye babigezeho ku kigero cya 75% bityo ko ari amanota meza batakwifuza gutandukana, nibabishaka bazagumana.

Ati “Kubera ko tugiye guhatana n’Isi yo hanze y’u Rwanda, ntitwisenye ahubwo twiyubake. Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane.”

Yanabwiye Komite Nyobozi y’iyi kipe ko akazi babatumye bagasoje ko umwaka utaha batangira kwitegura ko bazabatuma ibirezneho.

Ati “Komite Nyobozi namwe, murabizi, hari igihe tutanavuganaga [...] akazi twabatumye mwagasoje, umwaka utaha tuzabatuma akandi kandi karenzeho. Mutangire mwitegure.”

Muri rusange umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza kuko yegukanye ibikombe 2 icy’Intwari ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Cyabaye igikombe cy’Amahoro cya kabiri yegukanye kuko ikindi yagiherukaga muri 2015.

Umuyobozi wa Polisi yashimiye uko ikipe yitwaye muri uyu mwaka w'imikino
Police FC yagize umwaka mwiza w'imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda Emmanuel
    Ku wa 2-05-2024

    Mwatwaye igikombe mubikwiye knd courage muzatwara nibindi byinshi nimukoneza gushyira hamwe

To Top