The Ben na Bruce Melodie batanze ibyishimo, Bwiza akora impanuka (AMAFOTO)
Igitaramo cya gatatu cya Summer Country Tour 2026 cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera cyatangiye mu buryo bushimishije, ariko kirangwa n’inkuru itunguranye nyuma y’uko umuhanzikazi Bwiza atabashije kugaragara ku rubyiniro kubera impanuka yakoze ari mu nzira ajya gutaramira abafana be bo mu rugo.
Stade y’Akarere ka Bugesera yari yamaze kuzura abafana mbere y’uko igitaramo gitangira, aho MC Bertrand afatanyije na DJ Wavy basusurutsaga abari bahageze mbere yo kwakira abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza.
Ubwitabire bwari buri hejuru, cyane cyane ku bafana ba Bwiza bari baje bafite ibyapa byinshi byanditseho izina rye, bagaragaza ko bifuzaga kumushyigikira kuko yari agiye gutaramira iwabo i Nyamata.
Igitaramo cyafunguwe n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana usanzwe anakora akazi ko gushyushya imbaga. Nk’uko yabimenyereje abitabira ibi bitaramo, yanatanze ikoti rye ry’imbeho ku mufana wamurushije kubyina.
Nyuma y’aho Bwiza yahamagawe ku rubyiniro ntiyahita agaragara, hashize iminota igera kuri 30 ategerejwe, hafashwe icyemezo cyo guhamagara Kitoko ngo abe ari we ubanza gutaramira abafana.
Kitoko yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo Rurabo, aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi b’umwuga.
Mu minota 16 yamaze ku rubyiniro, yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo Agakecuru, Bella na Thank You Kagame, ashimangira ko igihe yahawe cyari gito ugereranyije n’uko abafana bari bamwishimiye.
Mu gihe abafana bibazaga impamvu Bwiza atagaragara, uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Instagram asobanura ko yakoze impanuka ari mu nzira ajya ku gitaramo. Yasabye imbabazi abakunzi be, avuga ko na we yababajwe no kutabasha kubataramira nk’uko byari biteganyijwe.
Nyuma ya Kitoko, The Ben yasesekaye ku rubyiniro yambaye ikabutura ku nshuro ya mbere muri ibi bitaramo.
Yatangiriye ku ndirimbo ye yise ‘Sibeza’, akomereza ku zindi zirimo ‘Sikosa’ na ‘Thank You’, aho abafana baririmbanaga na we.
Tiger –B ariko mu gitaramo hagati, yaje kunyerera agwa ku rubyiniro, ariko ahita akomeza kuririmba nk’aho nta cyabaye.
Igitaramo cyasojwe na Bruce Melodie, wagaragaye ku rubyiniro yambaye imyambaro y’umukara hose. Yinjiriye ku ndirimbo Ndumiwe, yakirwa n’urusaku rwinshi rw’abafana.
Nyuma yo gususurutsa abafana b’i Musanze, Nyagatare na Bugesera, uru rugendo rwa Summer Country Tour 2026 ruzakomereza mu Karere ka Rubavu, aho Bruce Melodie, The Ben na Kitoko bazataramira abakunzi b’umuziki ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ibitekerezo
Egide Twizere
Ku wa 29-06-2026Yegooooo
NSENGIMANA Vincent
Ku wa 29-06-2026Tubashimiye uburyo mutungezaho amakuru kugihe amuntu ahubwo byakunda gute guhura nigitangazamakuru cyanyu
Claudine
Ku wa 28-06-2026Hello mumezemute
Nkurunziza Aphrodise
Ku wa 28-06-2026Amakuru yanyu ndayakunda
Shyaka Christian
Ku wa 28-06-2026Mutwereke ku mafoto ya Bwiza uko amerewe
Shyaka Christian
Ku wa 28-06-2026Mutwereke ku mafoto ya Bwiza uko amerewe