Siporo

Twakoze amakosa iraduhana - Umutoza wa Marine FC

Twakoze amakosa iraduhana - Umutoza wa Marine FC

Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi yavuze ko bagerageje gukina neza ariko baza gukoramo amakosa yatumye APR FC ibatsinda.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya 2026-27 APR FC yari yakiriyemo Marine FC inayitsinda ibitego 4-2.

Muri uyu mukino, Marine FC niyo yabanje ibitego bibiri ariko APR FC yaje kubyishyura iranayitsinda.

Aganira n’itangazamakuru, Yves Rwasamanzi yavuze ko bagize igice cya mbere cyiza ariko mu gice cya kabiri bakoze amakosa APR FC irabahana.

Ati "Twagize igice cya mbere cyiza, tugira igice cya kabiri kibi. Twakoze amakosa ikipe iraduhana. APRFC ni ikipe nkuru, ivuye muri ChampionsLeague, itwara ibikombe rero iyo ukoze ikosa ntabwo yakubabarira."

Yakomeje avuga ko nubwo atabigira urwitwazo ariko yaburaga abakinnyi mu busatirizi bwe.

Ati "Twagize ikibazo cyo kubura abakinnyi babiri mu busatirizi nubwo atari urwitwazo ariko byadukozeho, gusa tugiye kwikosora nibaza iwacu natwe dushobora kuzabatsinda."

Yves Rwasamanzi kandi yavuze ko kandi amakosa bakoze bagiye kuyakosora akazabafasha gutegura imikino iri imbere.

Yves Rwasamanzi yavuze ko bakoze amakosa APR FC ikabakosora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top