U Rwanda rwahawe igihembo cyo mu bihugu 30 ku Isi biteza imbere ubukerarugendo ruba urwa mbere muri Afurika
U Rwanda rwatowe mu bihugu 30 ku Isi mu guteza imbere ubukerarugendo mu mwaka utaha wa 2020 ruba n’urwa mbere muri Afurika.
Ibi bihembo ngarukamwaka byatangajwe muri iki cyumweru ku rubuga rwa TravelLemming.com, rworohereza abantu kumenya ahakorerwa ingendo mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ku Isi.
Ibi bihugu 30 byatsinze byatowe n’abasanzwe bafite imbuga nkoranyambaga (bloggers) zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo kandi zifite abantu bazikurikira barenga miliyoni cumi n’ebyiri nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Belise Kariza, ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yatangaje uburyo bishimiye iki gihemmbo.
Yagize ati “Dushimishijwe n’iki gihembo ndetse no kuba turi mu bihugu 30 bizasurwa cyane ku Isi nk’uko byakozwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Iki gihembo cyitiriwe ‘Visit Rwanda’ tugituye Abanyarwanda bose, abacunga pariki, abashinzwe iby’ubukerarugendo n’abanyamahoteli ku ruhare rwabo mu gutuma u Rwanda ruba ahantu heza ho gusura. Niba utarasura u Rwanda tuguhaye ikaze kugira ngo uze wihere ijisho ibyiza by’igihugu cyacu. Mu by’ukuri u Rwanda ruri mu hantu heza ku Isi ho gusura kubera ubukerarugendo.”
Impamvu u Rwanda rwatowe muri ibi bihugu zirimo Inama y’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) yabereye mu Rwanda byagaraje ko ari igihugu gifite umutekano kurusha ibindi muri Afurika n’ingendo za RwandAir ziva mu bihugu bitandukanye zigahita zigera i Kigali nta handi zihagaze na byo byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bizasurwa cyane mu mwaka utaha wa 2020.
Umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka akanakorera urubuga rwa Travel with a Pen, Amarachi Ekekwe yagize ati“Iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba kiri guhindura ingendo zo muri Afurika mu buryo bunyuranye. Bizanshimisha gusura Kigali kugira ngo ndebe uburyo iri gutera imbere bitangaje no kureba uburyo babungabunga pariki z’igihugu.”
Undi wo mu Kanama nkemurampaka Amanda Mouttaki ukorera urubuga rwa Maroc Mama we yagize ati “U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere w’ibihugu nzasura muri Afurika kugira ngo menye umuco waho n’ibyiza nyaburanga bihari. Mu gihe abantu benshi cyane bajyayo gusura ingagi ariko hari n’ibindi byiza nyaburanga nk’inzu ndangamurage ndetse n’ubundi bunararibonye basangiza umuntu.”
Uru rubuga rurashishikariza abandi basomyi gutora aho bifuza gukorera ingendo, ari byo bizatuma hamenyekana ahatsinze kuri buri mugabane bagahabwa ibihembo ngarukamwaka byiswe “Readers’ Choice Award”.
Travel Lemming ni urubuga rwashinzwe n’Umunyamerika witwa Nate Hake wazengurutse isi mu mwaka wa 2016. Intego y’uru rubuga ni ugufasha kumenyekanisha ahantu hatandukanye hakorerwa ubukerarugendo.

Ibitekerezo