Uganda: Dj yishwe n’abafana azira gucuranga indirimbo zibishye
Umusore wavangaga imiziki mu gitaramo yishwe n’abafana bamuhora gucuranga indirimbo zibishye, byabereye muri Nebbi District mu Majyaruguru ya Uganda.
Abafana bashaririwe cyane n’umuziki uwitwa Dj Jerry yacuranze mu gitaramo bityo bamuhuriraho baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cyahuje abaturage bo muri aka gace.
Uyu Dj Jerry ubusanzwe witwa Jerry Okirwoth, yari afite imyaka 22 y’amavuko. Yafatanyaga akazi ko kuvanga umuziki n’amasomo mu ishuri rya Parombo Secondary School riri hafi y’ahabereye igitaramo.
Ubwo yacurangiraga abafana mu gitaramo cya nyuma yacuranzemo akiri ku Isi, bamwe barakajwe n’umuziki utaryoshye yabasunikiraga kugeza ubwo bamwishe.
William Bob Labeja ukuriye ishami rya Polisi muri Nebbi, yabwiye itangazamakuru ko abateguye igitaramo batawe muri yombi nyuma yo kunanirwa kunamura abafana bivuganye Dj Jerry.
Labeja kandi yashimangiye ko mu dusentire twose twa Nebbi District inzego zishinzwe umutekano zahamanitse amatangazo akumira ibitaramo biba mu masaha y’igicuku cyane cyane mu tubyiniro.
Yagize ati “Nk’ukuriye umutekano mu karere, ntabwo nzongera kwemerera akabyiniro akariko kose kugira ibirori gakora. Umuntu uzabirengaho azabihanirwa. Utubyiniro twose tugiye gufungwa kuko turi kubangamira ituze ry’abaturage.”
)
Ibitekerezo