Imyidagaduro

Uko Butera Knowless yabaye inkingi ikomeye ku Itorero Intayoberana

Uko Butera Knowless yabaye inkingi ikomeye ku Itorero Intayoberana

Itorero Intayobera riri mu myiteguro y’Igitaramo ’Gira u Rwanda’ rivuga ko ritazigera ryibagirwa umwaka wa 2015 kuko ari bwo ryabaye ikimenywa na bose babifashijwemo na Knowless

Babigarutseho ubwo bagarukaga ku gitaramo ’Gira u Rwanda’ kizaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2026 muri Serena Hotel.

Iki gitaramo kikaba kizanahurizwa hamwe no kwizihiza imyaka 12 iri torero rimaze aho ryatangiye ari bake none bakaba bamaze kugera mu bantu 100.

Iri torero rihamya ko umwaka wa 2015 ari wo wabaye umugisha kuri bo kuko bamenyekanye ubwo bafashaga ku rubyiniro Butera Knowless muri Primus Guma Guma Super Star byanarangiye yegukanye.

Nyuma y’iri rushanwa, Intayoberana zabaye Intayobera maze itangazamakuru rirazimenya, batangira gukundwa mu Rwanda no hanze yarwo

"Ntabwo twakwibagirwa uwo mwaka. Icyo gihe twari kumwe na Knowless muri Primus Guma Guma Super Stars, tubyina byinshi kugeza ubwo atwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars. Icyo gihe ni bwo izina Intayoberana ryanditswe mu itangazamakuru. Na mbere twarakoraga nk’ibisanzwe, ariko izina ritarazamuka, ariko icyo gihe Knowless yabaye imbarutso. Ntitwabyibagirwa." Nick Dimpoz umuyobozi wungirije w’Itorero Intayoberana.

Igitaramo ’Gira u Rwanda’ bahisemo iri zina kubera bashaka kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira ku gukunda umuco wacyo. Ni mu gihe Isi ihanganye n’inkubiri y’ihindagurika ry’imico.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw cyangwa ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ameza y’abantu umunani ari kugurishwa ibihumbi 200 Frw, mu gihe ku munsi w’igitaramo ibiciro bizazamuka, aho amatike azagura ibihumbi 15 Frw, 25 Frw na 35 Frw, naho ameza agurishwe ibihumbi 250 Frw.

Itorero Intayoberana ryavutse muri Nyakanga 2014 rigizwe n’ababyinnyi bake bakundaga injyana gakondo, ubu ryaragutse rimaze kugira abarenga 100.

Iri torero rikaba rimaze kuzenguruka ibihugu birenga 25 bakora yo ibitaramo aho ibyo bakoze birenga 250.

Igitaramo ’Gira u Rwanda’ kije nyuma y’ibindi nka "Umugani wa Nyabugu na Nyabucurere" bakoze bwa mbere, "Umwana ni nk’undi, Umwana ni umutware", "Twambaye Icyizere", "Urizihirwe Rwanda", "Igitaramo Iwacu", "Akanigi Kanjye" bamaze gukora.

Ejo nibwo iki gitaramo kizaba
Butera Knowless yabaye umugisha ku Itorero Intayoberana
Nick Dimpoz yavuze ko bishimira u rwego bamaze kugeraho
Intayoberana zatangiye ari bake ariko ubu zimaze kwaguka
Itorero Intayobera ryaganiriye n'itangazamakuru
Intayoberana zigiye gukora igitaramo 'Gira u Rwanda'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top