Siporo

Uko Girumugisha Jean Claude ahangana n’imitego y’inkumi z’i Kigali

Uko Girumugisha Jean Claude ahangana n’imitego y’inkumi z’i Kigali

Umukinnyi w’umurundi ukinira Al Hilal SC imaze umwaka ikina Shampiyona y’u Rwanda, Girumugisha Jean Claude yavuze ko ikimufasha guhangana n’imitego y’inkumi z’i Kigali ari uko atajya asohoka.

Kimwe mu bintu byavuzwe cyane gituma abakinnyi baza ari abahanga ariko bagera muri Shampiyona y’u Rwanda bagasubira inyuma, ku isonga harimo inzoga n’abakobwa.

Gusa si bose ni kwa kundi aba umwe agatukisha bose, hari n’ababasha kugumana urwego bariho bakanaruzamura.

Muri bo harimo na Girumugisha Jean Claude ukinira Al Hilal SC yo muri Sudani ikaba ari nayo yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi aganira na Kazoza FM y’iwabo mu Burundi, yavuze ko ikimufasha ari uko yirinda kugira ahantu ahurira n’abo bakobwa ko ava mu kazi ajya mu rugo.

Ati "Njyewe iyo ndi ku kazi ugize n’amahirwe yo kumbona umbonera ku kibuga. Iyo maze kwinjira mu nzu ntabwo njya mbona n’imbaraga zo gusohoka."

"Mu buzima bwanjye ni nabyo nateguye sinjya ngira ikintu cyo kujya hanze. Maze amezi kuva mu kwa 10 ndi i Kigali, hakagira umuntu uguha ifoto ndi hanze mpagaze no ku muhanda, ntayihari."

Yakomeje avuga ko iyo avuye gukina ikintu aba ashaka ari ukuruhuka nta kindi.

Ati "Iyo navuye mu kibuga mba nshaka kuruhuka cyane mba nshaka kuba ndyamye, ushobora kumara igihe kinini utambona hanze, nsohoka njyiye kurya nkavayo nsubira mu nzu."

Girumugisha Jean Claude mu mwaka w’imikino wa 2025-26 yakinnye imikino 24, atsinda ibitego 9 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego ibi ni nabyo byamufashije kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi muri Shampiyona ya 2025-26.

Girumugisha Jean Claude yavuze ikimufasha guhangana n'ibigusha bya Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top