Imyidagaduro

Uko inyito y’igitaramo yabaye imbarutso ya Diamond na Bruce Melodie yo kutaririmbana ’Pom Pom’

Uko inyito y’igitaramo yabaye imbarutso ya Diamond na Bruce Melodie yo kutaririmbana ’Pom Pom’

Benshi batunguwe banibaza ukuntu Diamond Platnumz yaje gutaramira mu Rwanda ariko bikarangira ataririmbanye na Bruce Melodie indirimbo bakoranye ’Pom Pom’ kandi na we yari muri icyo gitaramo.

Inkuru zasohotse ari nyinshi bamwe bavuga ko ari Diamond utarabishatse, abandi ko ari Bruce Melodie wabyanze, abandi ngo Diamond Platnumz yabimusabye atinze aho uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yabifashe nk’agasuzuguro hari n’abataratinye kuvuga ko yategereje ko Diamond amuhamagara ku rubyiniro agaheba.

Amakuru ISIMBI yagerageje gutohoza ni uko bitari gupfa koroha kuko mbere y’igitaramo aba bombi basa n’abagonganye gato.

Igitaramo ’Diamond Platnumz Experience’ cyabaye tariki ya 29 Kanama 2026 muri Parikingi ya BK Arena.

Iki gitaramo cyahinduriwe izina kuko cyatangiye ari ’Friends of Amstel’ ari nabwo Bruce Melodie yasinyaga amasezerano, yabwiwe ko ariko cyitwa, yemera amategeko n’amabwiriza azakigenga n’amafaranga azahembwa.

ISIMBI yamenye ko bamaze kugihindurira izina kikitwa ’Diamond Platnumz Experience’, Bruce Melodie ntabwo yabyumvise neza aho yahise ashaka kuzamura ibiciro avuga ko amafaranga bamauhaye ari make, ko igitaramo yasinyiye amasezerano atari cyo agiye kuririmbamo.

Uku kwijujuta no kutabyishimira, amakuru avuga ko byageze kuri Diamond Platnumz na we ntabyishimire ari nacyo cyabaye imbarutso yo kutaririmbana indirimbo bakoranye muri iki gitaramo.

Bruce Melodie ni we wabanje ku rubyiniro, yagezeho arayiririmba mu gihe benshi bari biteze ko bari buze kuyiririmbana.

Diamond Platnumz na we ageze ku rubyiniro, bamwe batekereza ko ashobora kuza kubatungura agahamagara Bruce Melodie, ahubwo yagize ati "Umuvandimwe wanjye The Ben afite igitaramo muri Uganda ni yo mpamvu atari hano. Twakabaye turi kumwe."

Diamond Platnumz ntabwo yaririmbanye na Bruce Melodie indirimbo bakoranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jado
    Ku wa 4-09-2026

    Ndumva ariko Bruce melody arimukuri nnx iyo bacyita Bruce melody experience'byari kubatwara iki? ndanarangije

  • -xxxx-
    Ku wa 3-09-2026

    Nagende sh.001 wacu yaciye agasuzuguro kandi nibyo turamushyigikiye

  • Asimwe Giselle
    Ku wa 3-09-2026

    Nyine kuvuga ngo umuvandimwe we the ben ninko kubwira melody ko we atamwitayeho kandi ikindi Koko the ben niwe nshuti ye magara ubwo rero binyusi niyiyakire yashimye Aho adashyikira😀😀😀😀😀😀😀😀

IZASOMWE CYANE

To Top