Imyidagaduro

Uko Riderman yashatse kuzamura Neg- G akabigira intambara yavuyemo urwango n’uyu munsi

Uko Riderman yashatse kuzamura Neg- G akabigira intambara yavuyemo urwango n’uyu munsi

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yavuze ko mu ndirimbo ye ’Inkuba’ hari aho yaririmbye Neg-G mu rwego rwo kumwubaha no kuzamura izina rye ariko we abifata nka ’Beff’.

Uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro The Long Interview aho yavuze ko impamvu indirimbo nyinshi yaririmbaga yasaga n’uwivuga ari we wiririmba, byari bifitanye isano n’umuco nyarwanda.

Ati "Icya mbere tugitangira kurapa harimo akantu k’umuco Nyarwanda, Ibyivugo, Ibisigo n’Imivugo, nka ’Ndi nk’Inkuba’ ni icyivugo."

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo atari ’Beef’ nta muntu yashotoraga ahubwo ari ukwirata no kwiyaturiraho ibyiza.

Ati "Ndi nk’Inkuba buriya ntabwo ari ’Beef’, ni Icyivugo cyo kwirata no kwiyaturiraho ibyiza, ni ikintu gikomeye abantu bajye babimenya biyaturireho ibyiza."

"Ndi nk’Inkuba, ikorori ndimo tike ziragurwa, simpacapaca mpora mu bicu nk’agaca... Iyo ubirebye nabiririmbaga ntaragira n’iryo zina kuko iri kuri Album yanjye ’Rutenderi’."

Yavuze ko abo batangiranye mu itsinda rya UTP Soldiers, by’umwihariko Neg-G The General babyegereje umutima mu buryo bubi kandi ahubwo yari yaririmbye Neg-G amuzamura.

Ati "Igitero cya gatatu ni ho ndirimba ngo ’Simpacapaca mpora mu bicu nk’agaca,’ mu itsinda rya UTP niyitaga Rusake, Neg-G akiyita Agaca, bisobanuye ngo ahubwo na we naramuzamuraga, mvuga ngo simpacapaca ahubwo mpora mu bicu nk’agaca."

"Nazamuraga izina rye ariko we ashaka kubigira Beef no kubyumva nabi, ariko wumvise indirimbo neza yaba ari na UTP nayivugagamo mvuga ko turenze ariko mbigira ibyanjye, amateka yanjye."

Kuva Riderman yatangira gushyira imbaraga mu gukora umuziki ku giti cye, abo batangiranye mu itsinda rya UTP Soldiers hari abatarabyakiriye neza by’umwihariko Neg-G The General.

Ni kenshi yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko Riderman yabiyemeyeho, yabahemukiye ndetse hari n’indirimbo zagiye zisohoka umwe asubiza undi bizwi nka ’Beef’.

Gusa ku ruhande rwa Riderman yagiye agaragaza ko nta buhemu yakoze ndetse ntakunde kugaruka kuri iki kibazo cyane, ariko kugeza n’uyu munsi aba bombi ntibacana uwaka, kwiyunga byaranze.

Riderman avuga ko atibasiraga Neg-G ahubwo yazamuraga izina rye
Neg-G ngo yabifashe uko bitari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top