Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yavuze ko yatunguwe ndetse anababazwa n’amakuru yakwirakwiye avuga ko yitabye Imana kandi ari muzima.
Aya makuru akaba yaravuga ko yitabye Imana azize impanuka yakoreye muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi aho asanzwe atuye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kidum yaraye anyomoje aya makuru avuga ko ari ibihuha ko we ameze neza nta kibazo na kimwe afite.
Ati “Ndi muzima rwose. Banyitiranyije n’undi muntu witwa Kidum, kuko na we asanzwe ari umukaraza.”
Umujyanama wa Kidum we yagize ati “Ubu ni ubutumwa bwo guhumuriza abakunzi be n’inshuti ze. Hari amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kidum yakoze impanuka i Nairobi agapfa, ariko si ukuri na mba. Uwakoze impanuka ni undi muntu witwa Kidum.”
Ibi byatangajwe ubwo Kidum we yibereye muri Indonesia mu rugendo rw’akazi bikaba byabaye atari no muri Kenya.

Ibitekerezo