Siporo

Ukuri ku cyatumye Kwizera Olivier adakora imyitozo muri Rayon Sports

Ukuri ku cyatumye Kwizera Olivier adakora imyitozo muri Rayon Sports

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier ntabwo yakoze imyitozo kuko umubyeyi we arwaye ariko akaba ari mu bakinnyi bazakina umukino w’ejo wa Heroes Cup.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’Igikombe cy’Intwari ifitanye na Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi myitozo yabereye mu Nzove ntabwo yigeze yitabirwa na Kiwizera Olivier, benshi bibajije icyo uyu munyezamu yabaye aho banaketse ko afite ikibazo cy’imvune ari nayo mpamvu atakoze imyitozo.

Amakuru ISIMBI yamenye ikesha umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, ni uko yasabye uruhushya kuko umubyeyi we arwaye ariko ari bujye mu mwiherero n’abandi.

Ati "Olivier yasabye uruhushya afite umubyeyi urwaye, rero yagombaga kumwitaho ariko nimugoroba arasanga abandi mu mwiherero, ejo arahari."

Mu gihe Rayon Sports yatsinda umukino w’ejo, yazahura ku mukino wa nyuma n’ikipe iri butsinde hagati ya AS Kigali na APR FC.

Kwizera Olivier arasanga abandi mu mwiherero nimugoroba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top