Umugabo wa Zari, Shakib akomeje kwatswaho umuriro udasanzwe n’abanyakenya
Umugabo w’umunyamideli n’umushoramari Zari Hassan witwa Shakib Cham akomeje kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko nta muhanzikazi wo muri Kenya azi.
Ibi byose byatangiye ubwo uyu mugabo ukomoka muri Uganda, usanzwe akina umukino w’iteramakofe ndetse akanakora ubucuruzi, yanditse kuri paje ye yo ku rubuga rwa Facebook ati: "Nta muhanzikazi n’umwe wo muri Kenya nigeze numva."
Aya magambo yahise akurura umujinya w’Abanyakenya, bamusubiriza ari benshi, bamwe bamwereka ko atazi umuziki w’igihugu cyabo, abandi banarengaho nawe bamwibutsa ko izina rye ryamenyekanye cyane kubera gushakana na Zari Hassan.
Nyuma y’amasaha menshi yibasirwa, Shakib yongeye gushyiraho indi nyandiko agerageza kugabanya ubukana bw’ibyo yari yavuze.
Yagize ati: "Maze kuvuga ko nta muhanzikazi wo muri Kenya nzi, umunsi wose mwawumaze munenga bidasanzwe. Sawa, wenda nzi Nadia Mukami na Tanasha Dona gusa. Nimutuze."
Icyakora ntiyagarukiye aho, kuko yongeye kuvuga ko abanyakenya batagakwiye guhatira abantu kumenya abahanzi babo, ahubwo bakwiye gukora indirimbo zagera no mu bindi bihugu.
Aya magambo yakomeje guteza impaka, aho benshi bamusubije bamubwira amazina y’abahanzikazi bakomeye bo muri Kenya barimo Fena Gitu, Ssaru, Avril, Wahu, Akothee, Sanaipei Tande, Femi One, Nadia Mukami n’abandi.

Ibitekerezo
Sarehe
Ku wa 24-07-2026Mwiriwe neza nitwa sarehe mperereye hano kicukiro center Ewana ndabashimira kubera ko muba mwaduhaye amakuru meza
Sarehe
Ku wa 24-07-2026Mwiriwe neza nitwa sarehe mperereye hano kicukiro center Ewana ndabashimira kubera ko muba mwaduhaye amakuru meza
Sarehe
Ku wa 24-07-2026Mwiriwe neza nitwa sarehe mperereye hano kicukiro center Ewana ndabashimira kubera ko muba mwaduhaye amakuru meza