Imyidagaduro

Umuhanzi ukomeye muri Uganda yaririye Noheli muri kasho azira kwiba inyama

Umuhanzi ukomeye muri Uganda yaririye Noheli muri kasho azira kwiba inyama

Umuririmbyi wubatse izina muri Uganda, Buchaman aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwiba inyama z’umwe mu baturanyi be.

Buchaman yakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyabyinwe cyane yitwa ‘Tukumatira’, ni n’umwe kandi mu bahanzi bakoranye igihe kinini na Bobi akaba yaranabaye Visi Perezida wa Farebase.

Chimp Reports yanditse ko uyu muhanzi yatawe muri yombi ndetse arafungwa, Noheli iba ari muri kasho. Yafunzwe nyuma y’uko umuturanyi we yitabaje inzego z’umutekano amaze gufata Buchaman amwiba inyama mu gikoni.

Buchaman yafashwe yinjiye mu gikoni cy’umuturanyi we ndetse bamusanganye inyama uru rugo rwari rwaguze ngo rwiyiteho ku munsi mukuru wa Noheli.

Yahise afatwa n’inzego zishinzwe umutekano mu gace batuyemo hanyuma zimushyikiriza Polisi kuri station ya Katwe mu Mujyi wa Kampala.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top