Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda bwemeje impinduka nshya zashyizweho muri iri rushanwa aho abakobwa baguye mu ntege uwa mbere bazajya bagenerwa igihembo cy’amafaranga.
Ni impinduka zije zitunguranye kuko irushanwa ryo ryamaze gutangira ndetse ibikorwa by’amajonjora z’abazaserukira Intara zitandukanye akaba yaratangiye aho bamaze gutora abakobwa batanu mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abandi batandatu i Burengerazuba.
Mu kiganiro kigufi n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup kuri izi mpinduka, Ishimwe Dieudonne, yabwiye ISIMBI ko igihembo cy’amafaranga kizajya gihabwa ibisonga bibiri bya Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’ubusabe bwa benshi.
Yagize ati "Abantu benshi bakomeje gusaba ko n’ibisonga bikwiye kujya bizamurwa, twabitekerejeho na bamwe mu bafatanyabikorwa bacu kugira ngo tujye duhemba n’ibisonga."
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.
Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).
Mu myaka ishize benshi mu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakunze gusaba ko hashyirwaho n’ibihembo byihariye ku bandi bakobwa baba bitwaye neza mu irushanwa riherekeza imyanya baba babonye ari na cyo cyashingiweho n’ubuyobozi butegura iri rushanwa mu gushyiraho ibi bihembo.
UPDATE: First and second runner up in #MissRwanda2019 will walk away with cash prizes!
▶MISS RWANDA 2019👑
🔹Cogebanque Brand Ambassador
🔹Monthly stipend of Rwf800,000
🔹Brand new car▶1st RUNNER UP:
🔹Rwf1 million as cash prize▶2nd RUNNER UP:
🔹Rwf500,000 as cash prize pic.twitter.com/zNWVD1DDn6— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) December 20, 2018
Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizagera mu Mujyi wa Huye wo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza mu gikorwa kizabera kuri Credo Hotel naho ku wa 23 Ukuboza hagatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.
Umujyi wa Kigali ukunda kwiyandikishirizamo abakobwa benshi uzagerwamo n’ibi bikorwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2018 kuri Hill Top Hotel i Remera.
Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.
Umukobwa wemererwa kwiyandikisha mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2019 asabwa kuba afite icyangombwa cy’uko ari Umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport), ari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko, akoresha Ikinyarwanda neza ndetse n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, afite uburebure butari munsi ya metero imwe n’ibice mirongo irindwi (1.70), afite Body Mass Index (BMI) ya 18.5 - 24.9.
Ibi byiyongeraho kuba atarigeze abyara, yiteguye kumara umwaka umwe mu Rwanda mu gihe yaba atowe, yiteguye kudashyingirwa mu gihe agifite ikamba, yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose n’aho akenewe hose ndetse by’umwihariko no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda yose.

Ibitekerezo
GAHUZAMIRYANGO Samuel
Ku wa 20-12-2018abari bacu turabashyigiye bakomerezaho kuko bituma nabandi bagira agaciro