Imyidagaduro

Umunsi Tijara Kabendera ashwana n’umumotari

Umunsi Tijara Kabendera ashwana n’umumotari

Umunyamakuru ukunzwe na benshi, Tijara Kabendera yavuze ko hari umunsi yatonganye n’umumotari cyane bapfa kudashimira umuntu wari ufashije uyu mumotari.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho abona umuco wo gushima muri Sosiyete Nyarwanda ugenda ucika burundu.

Yavuze ko ubwo yari agikora kuri RBA, yari afite ikiganiro cya mu gitondo saa 8h ateze umumotari amubwira ko adafite amafaranga avunje, undi anyura kuri sisitasiyo kuvunjisha, kudashimira uwari umuhaye serivisi ni ho hahise havuka izi mpaka.

Ati "Nari nkikora kuri Radio Rwanda, mfite ikiganiro cya mu gitondo saa mbili niba ntibeshye, mfata moto ndagenda, motari mubwira kare ko mfite bitanu, turagenda tugeze kuri sitasiyo yari hano mu Kanogo duhagarara kujya kuvunjisha, yari umupapa mukuru ntabwo yari umwana."

"Bijya gutangira amvuruga mu mutwe, yabwiye uwo mwana ngo wamvunjiye sha, nta na mwaramutse, aramuvunjira ntiyabyitaho, undi ashyira mu mufuka ahita agenda, kwa kundi unzi ntajya ndipfana, ndamubaza nti ufite ubumuntu? Arantwaye sintekereza ko yantura hasi, twagiye dushwana kugera Kacyiru."

Yakomeje avuga ko uyu mumotari yumvaga nta kosa yakoze ari nacyo cyakomezaga kubabaza Tijara.

Ati "Nti wowe ufite ubumuntu? Ati nkoze iki? Nti umwana w’abandi ntumubwiye mwaramutse, arakuvunjiye ntumushimiye, arambwira ngo byari ngombwa se? Ntamubwira ngo nta kibazo binyeretse abo wabyaye uko urimo kubarera, tugenda duterana amagambo."

Tijara Kabendera yavuze ko ubwo yari amugejeje kuri Radio Rwanda, arimo azamuka uyu mumotari yamuhamagaye akumubwira ko amuhaye isomo ry’umunsi kandi ko ubuzima asigaje agiye kubigenderaho.

Yahise yiyemeza kumuha umwanya akamwumva, yavuze ko yasanze afite agahinda gakabije, ibibazo byo mu rugo bishobora kuba byaramurenze.

Tijara Kabendera yavuze ko hari umunsi yatonganye n'umumotari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top