Umuraperi Shizzo yikomye abibasiye umugore we w’umunyamakuru, Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy azira kuvuga nabi Icyongereza.
Mu mpera z’icyumweru gushize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’abanyamakuru ba Radio&TV10, Umukunzi Yvette na Tessy.
Aba bari bakiriye umutumirwa uvuga Icyongereza, hari agace kasakaye ku mbuga nkoranyambaga bagerageza kumuvugisha ariko ukumva barategwa ndetse hari n’aho bakora amakosa.
Ibi byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza aka gace, barabibasira bikomeye bibaza ukuntu batazi Icyongereza kugeza bananiwe kuvugisha umutumirwa.
Avuga kuri aya mashusho, Tessy we yagize ati "Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa."
Umugabo we Shizzo ntiyaripfanye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko kuvuga ururimi atari ryo fatiro ry’umuntu uzi ubwenge.
Ati "Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa. Si nazo gatiro cyangwa igeno ry’ubumenyi nyabwo cyangwa ry’ubushobozi."
Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yakoze ubukwe na Tessy muri Mutarama 2026, ni umugabo ukunda kugaragara ashyigikiye umugore we cyane igihe cyose hagize nk’ibitero biza bimuganaho byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo