Imideli

Umunyarwandakazi Judith Heard yongeye gukozanyaho n’abamurwanya kubera amafoto y’ubwambure bwe

Umunyarwandakazi Judith Heard yongeye gukozanyaho n’abamurwanya kubera amafoto y’ubwambure bwe

Kantengwa Judith, umunyamideli ubikorera muri Uganda yongeye kuzamura uburakari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto y’ubwambure bwe yagaruwe mu binyamakuru.

Judith Heard amaze amezi atanu avugwa ubutitsa biturutse ku mafoto y’ubwambure bwe aherutse gusohoka. Yari amaze igihe gito asubiranye agahenge none byongeye kwivanga kubera inkuru ya CNN na Daily Mail zongeye kumugarukaho.

Amafoto y’ubwambure bwa Judith Heard yatangiye gusakara mu mpera za Gicurasi 2018, icyo gihe yari i Paris mu Bufaransa mu byo kwerekana imideli.

Iminsi y’agahenge ya Judith Heard ishobora kuba yarangiye urebeye ku buryo yongeye kuvugwa no gutukwa bikomeye aryozwa inkuru z’ibi binyamakuru mpuzamahanga.

Chimp Reports yavuze ko abarwanya Judith Heard bahise basamira hejuru izi nkuru bakamwibasira bavuga ko ‘kwiyambika ubusa bimuhaye amasegonda atanu yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga’.

Muri iyi nkuru ya CNN, byahishuwe ko amafoto ya Judith Heard yasohowe n’umusore bahoze bakundana nyuma y’uko uyu munyamideli yanze gutanga amashilingi miliyoni icumi[amadolari 3000].

Izi nkuru zahererekanyijwe kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho abenshi bari gushinja Judith Heard ko ari we wasabye ko zikorwa kugira ngo Isi imumenye. Mu kumubabaza, bamwe baravuga ko “ari byo yaharaniye kuva yatangira kwerekana imideli”.

Heard yatanze igisubizo kigufi ku bakomeje kumwanjama, aho yanditse kuri Instagram ati “Iyo abantu bagerageje kugushyira hasi, jya ushikama uhagarare bwuma nyuma nibo bazisanga baciye bugufi.”

Umunyamideli Judith Heard akomoka i Kigali

Mu mafoto ya Judith Heard aherutse gushyirwa hanze, hari aho
yicaye atandukanyije amaguru yikinga akenda gato gahishe ku gitsina n’amabere gusa afashe ikirahuri cy’inzoga anatumura itabi. Akijya hanze yavuze ko uwayasohoye ‘ari umugome ugamije kubangamira ibikorwa bye no kumwambika isura mbi’.

Ntihazwi neza umuntu wasohoye amafoto agaragaza Judith Heard yambaye ubusa nubwo bivugwa ko ari umwe mu basore bigeze kugirana ibihe byiza mu minsi yashize akaba ayashyize hanze ubu. Bikekwa ko ari icyiciro gishya cy’ayasohotse mu mpera za 2013 nayo agateza impagarara muri Uganda.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Inkuru CNN yakoze iri mu byatumye Judith Heard yongera kwibasirwa
Aya ni amwe mu mafoto ya Judith Heard aherutse kujya hanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top