Umuraperi 50 Cent yabyukije umujinya ukomeye kubera umupolisi wategetse abamwungirije ko araswa ubwo yari agiye kureba umukino wa Box mu mwaka wa 2017.
Ibi byabereye mu Mujyi wa New York muri Kamena 2017 ubwo umuraperi 50 Cent n’itsinda rye bari berekeje ahagombaga kubera umukino wa box wateguwe na polisi.
CNN yatangaje ko ishami rya polisi mu Mujyi wa New York ryatangiye gukora iperereza ryimbitse ku mupolisi mukuru witwa Emanuel Gonzalez wavugiye kuri telefone abwira abamwungirije ko bagomba ‘kurasa mu cyico’ 50 Cent.
New York Daily News yatangaje ko amakuru yizewe yakuye ku muntu wumvise Emanuel Gonzalez atanga itegeko yari abigambiriye nubwo nyuma yabihakanye akavuga ko ‘byari ugusetsa gusa’.
50 Cent amaze kubona inkuru yanditswe igarura ikibazo cya Gonzalez washatse kumwicisha, yanditse kuri Twitter na Instagram ati “Ni gutya mbyutse iki gitondo, uyu mugabo Emmanuel Gonzalez ni umupolisi wanduye kandi utesha agaciro akazi ke. Ikibabaje cyane ni uko uyu mugabo agifite ikarita y’akazi n’imbunda.”
Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘In Da Club’ yongeyeho ko agiye kuganira n’umujyanama we mu mategeko kugira ngo amenye indi ntambwe agomba gutera.
)
Ibitekerezo