Umuraperi Sandra Miraj warwanye n’umugore wa Bull Dogg yasabye imbabazi
Umuraperikazi Sandra Miraj aherutse gukozanyaho n’umugore wa Bull Dogg bapfa ko uyu mukobwa yabyinishije umugabo w’abandi, yabisabiye imbabazi.
Sandra Miraj na Nelly, umugore wa Bull Dogg, barwanye mu gicuku cyo ku itariki ya 1 ishyira ku ya 2 Mutarama 2019 ubwo bari mu gitaramo cyo guha ikaze umuraperi Jay Polly wari uvuye mu buroko.
Ubwo Bull Dogg yari ku rubyiniro aririmba, mugenzi we Sandra Miraj yamusanzeyo amubyinisha asa n’umwegereye cyane umugore w’uyu muraperi wari hafi aho abibonye arasharirirwa cyane asatira Miraj bararwana.
Sandra Miraj yabandagaye hasi mu kabari ka Wakanda ari naho iki gitaramo cyabereye ahaguruka abifashijwemo n’abantu bari bamweregereye, wabonaga ku maso nta mbaraga afite, benshi bakaba baraketse ko yari yananijwe n’inzoga.
Uyu mukobwa yanditse kuri Instagram asaba imbabazi ku bw’iki gikorwa afata nk’ikigayitse mu maso y’abakibyiruka bamugwa mu ntege.
Yagize ati “Njyewe Sandra Miraj, nsabye imbabazi ku gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Mutarama 2019, ubwo nishimanaga n’inshuti akaba n’umuhanzi mugenzi wanjye ubwo yari ku rubyiniro aririmba. Ndabizi neza ko mwese muzi ibyabaye, ntabwo ari urugero rwiza kuri barumuna bacu na basaza bacu bato.”
“Nsabye imbabazi nkomeje kandi mbikuye ku ndiba y’umutima.”
Abarenga ibihumbi bitanu bakurikirana Sandra Miraj kuri uru rubuga bamushimiye ko yagize ubutwari bwo gusaba imbabazi abandi bakabwira umugore wa Bull Dogg ko ‘na we yaca bugufi agasaba imbabazi’.
Muri iki gitaramo habereyemo udushya twinshi, Jay Polly wari umushyitsi mukuru na we yavanwe ku rubyiniro adasoje kuririmba kuko yari yacitse intege cyane kubera inzoga atabasha kuririmba indirimbo ze.

Ibitekerezo
TUYISHIMIRETIGER
Ku wa 6-08-2019Andika Igitekerezo Hano,NJYEWEIGITEKEREZONARIPFITENUKOURIYAMUGOREYASARISHIJEBRUDOG
kkubana
Ku wa 4-01-2019courageous to this web go ahead tx u
aloys tiger
Ku wa 3-01-2019Andika Igitekerezo Hano