Umuraperi Soulja Boy wabiciye mu njyana ya Crank muri Amerika, yashinjwe gushimuta umukobwa ndetse hatangizwa iperereza ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.
TMZ yatangaje ko uyu mukobwa washimuswe na Soulja Boy byabaye ku wa Gatandatu mu mpera z’icyumweru gishize. Yari yasuye uyu muraperi mu rugo rwe ruri ahitwa Agoura Hills hegeranye na Los Angeles mu mugoroba wo ku wa Gatanu.
Ngo aba bombi bagiranye amakimbirane ahagana saa munani n’igice mu gicuku uyu mukobwa ategekwa kugenda.
Kayla byavugwaga ko akundana na Soulja Boy yahise ajya mu modoka ayiha umuriro ariko asubira inyuma yerekeza ahari umuhanda ariko ahita ahagonga ikintu. Umujyanama w’uyu muraperi yahise arya karungu bitangiza imirwano.
Abantu bamwe baziranye na Kayla bavuze ko Soulja Boy yahise asohoka ngo ahoshe iyo mirwano ariko ngo we yemeza ko yahise akubitwa ingumi n’imigeri aryamye hasi, ubundi akinjizwa mu igaraji agahambirirwa ku ntebe kugeza hashize amasaha atandatu.
TMZ yatangaje ko Kayla yaje kurekurwa agahita ajyana ikirego kuri polisi mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Uyu mukobwa anavuga ko yavunitse imbavu eshatu ndetse agaterwa isereri n’imigeri yatewe.
Polisi ya Los Angeles yemeje ko koko iki kirego cy’ishimutwa bagifite kandi ko hahise hatangizwa iperereza ariko bakaba batemerewe guhita batangaza amazina y’uwashimuswe cyangwa ukekwaho icyaha nubwo byamaze kugera mu itangazamakuru.
Umujyanama wa Soulja Boy yabwiye TMZ ko atarabasha kuvugana n’umuhanzi we ariko ngo ibirego byose ashinjwa atari ukuri kuko iyo hagize ikibazo kibaho ahita amuhamagara akamumenyesha mu gihe ubu bwo atigeze amuhamagara.
Soulja Boy ubusanzwe witwa DeAndre Cortez Way yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Crank Dat’, ’Kiss Me Thru the Phone’, ’Turn My Swag On’ n’izindi nyinshi yagiye akora. Abakurikiranye umuziki wo mu njyana ya Crank yaciye ibintu mu bihe byashize bamuzi birushijeho.

Ibitekerezo