Imyidagaduro

Umuryango wa Radio wihakanye umwana wa Miss Uganda

Umuryango wa Radio wihakanye umwana wa Miss Uganda

Umuryango wa Mowzey Radio witakanye Nyampinga wa Uganda uvuga ko yari yarabyaranye na nyakwigendera umuhungu w’imyaka icyenda magingo aya.

Uyu mukobwa witwa Dorah Mwima yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze mu ntangiriro z’iki cyumweru ko nyuma y’umwaka umwe yambitswe ikamba yahise asama inda ya Radio waririmbaga muri Good Lyfe.

Yavuze ko imfura ye yitwa Ethan atayibyaranye n’umugabo we bamaranye imyaka itanu ahubwo ari amaraso ya Moses Ssekibogo [Radio]. Ngo bagiranye umubano w’igihe gito mu 2009 wavuyemo kumutera inda ariko ntiyabasha kubimubwira.

Chimp Reports yatangaje ko muvandimwe wa Radio witwa Meddie yavuze ko umuryango wabo abana ba Radio uzi ari batanu gusa ariko bakaba baha ikaze uwo ari we wese wamenyekana nyuma.

Uyu muvandimwe wa Radio ariko yavuze ko umwana wese bivugwa ko ari uwa nyakwigendera bigomba kwemezwa n’ibizamini bya DNA kugira ngo umuryango we na we wemere neza ko umwana ari uwabo ari na cyo basabye uwabaye Nyampinga wa Uganda wavuze ko yabyaranye n’umuhungu wabo.

Radio akimara gupfa byatangajwe ko yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda. Mu bana bavuzwe uwa Miss Dorah Mwima ntiyari arimo.

Yavuze ko ajya kuryamana na Radio atari azi ko afite umukunzi witwa Lilian Mbabazi, ngo yabimenye amaze gusama ahitamo gukuramo akarenge aharira uyu Munyarwandakazi.

Uyu mwari avuga ko yabyaranye na Radio umwana utazwi
Dorah afite umugabo wundi babyaranye nyuma yo gushakana mu 2013
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top