Umuco

Umutoni watsinzwe kabiri muri Miss Rwanda yiyemeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma (Video)

Umutoni watsinzwe kabiri muri Miss Rwanda yiyemeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma (Video)

Umutoni Gisele, umwe mu bakobwa bamaze kwitabira ijonjora rya Miss Rwanda inshuro nyinshi yaje n’i Huye avuga ko yiyemeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma.

Ni umwe mu bakobwa batasekewe n’amahirwe mu ntara ebyiri ziheruka, afite metero 1.72 n’ibiro 53, arangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Mont Kigali Apace mu ishami ry’icungamutungo.

Yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka bwa gatatu nyuma yo kwemererwa kurushanwa ari mu bakobwa 20, abandi 20 basanze batujuje ibisabwa, by’umwihariko bazira kutagira uburebure busabwa muri iri rushanwa.

Mu kiganiro Umutoni Gisele yagiranye ISIMBI mbere yo kujya imbere y’akanama nkemurampaka, yavuze ko naramuka adatsinze no kuri iyi nshuro, azongera kwiyandikisha no mu ntara ikurikira kugera n’i Kigali, ati "Njye nzahatana kugeza ku munota wa nyuma.

Yagize ati "Nifitiye icyizere kandi n’ababyeyi baranshyigikiye. Nindamuka ntabashije gutambuka uyu munsi, n’ejo nzaba ndi i Kayonza, nibyanga mu mpera z’icyumweru gitaha nabwo nzajya i Kigali iwacu mbe ndiyo."

Yavuze ko ntacyo ashinja abagize akanama nkemurampaka, yemeza ko aramutse akomeje yabishimira Imana gusa ngo nadakomeza no mu myaka yindi azagarukamo kugeza imyaka yo kutaryitabira ayigejeje.

Muri iki kiganiro yakomoje no kuri Mwiseneza Josiane wamutsinze mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko nubwo hari abamwibajijeho cyane yatambutse abarusha.

Hari icyizere ko Umutoni Gisele ashobora gutambuka ijonjora ry’i Huye kuko abagize akanama nkemurampaka bamuhaye ’YES’ bose. Yababwiye ko kuri iyi nshuro yifitiye icyizere kuko amaze kubanyura imbere inshuro nyinshi byatumye ashira ubwoba.

Uyu mukobwa ni we umaze guhatanira kwinjira muri Miss Rwanda inshuro nyinshi kuva iri rushanwa ry’uyu mwaka ryatangira. Abandi babiri bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka inshuro zirenga imwe ni Umugwaneza Henriette na Uwingeneye Safa Claudia.

Umutoni Gisele ngo azahatana kugeza ku munota wa nyuma
Uyu mukobwa amaze kunyura imbere y'akanama nkemurampaka ubugira gatatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top