Umutoza wa Rayon Sports yavuze kuri APR FC, icyo yasabye abakunzi b’iyi kipe
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko APR FC bazahangana mu gikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) azi ko ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye.
APR FC yegukanye Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro izakina na Rayon Sports yabaye iya kabiri muri ibi bikombe byombi, ni umukino wa Super Cup uzaba tariki ya 10 Mutarama 2026.
Yavuze ko uyu ari umukino w’ingenzi kuri aya makipe yombi rero ko bagomba kuwitegura mu buryo bushoboka bwose bakazawutsinda.
Ati "Numvise ko uyu mukino ari umukino w’ingenzi ku makipe yombi, tuzitegura uyu mukino uko dushoboye kose, nababonye ejo hashize ni ikipe nkuru, ifite abakinnyi beza kuri buri mwanya, dufite akazi gakomeye."
Yakomeje avuga ko uyu mukino bazawitegura neza mu gihe bazaba basoje umukino wo muri weekend bazakinamo n’ikipe ya AS Muhanga.
Yakomeje kandi avuga ko abafana ari ingenzi kuri bo rero akaba abasaba kuza kubashyigikira ibihe byose.
Ati "Abafana ni ingenzi cyane, turabakeneye by’umwihariko mu bihe bigoye. Turashaka kubashimisha no gutuma bishimira ikipe yabo, kuko ari bwo butumwa bwacu bukomeye.”
Rayon Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 20 mu gihe urutonde ruyobowe na Police FC n’amanota 29.

Ibitekerezo