Imyidagaduro

Umwana wa Lionel Richie yafashwe avuga ko ajyanye igisasu mu ndege

Umwana wa Lionel Richie yafashwe avuga ko ajyanye igisasu mu ndege

Miles Richie, umuhungu wa Lionel Richie yatawe muri yombi nyuma yo gushoza intambara no gutera urusaku avuga ko yari afite umugambi wo gutera igisasu mu ndege igasandara.

Uyu muhungu yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza ubwo yari mu rugendo rusubira iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019. TMZ yatangaje ko Umuvugizi wa Polisi mu gace Miles yafatiwemo, yemeje ko “Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama, umuhungu w’imyaka 24[yanze kumuvuga izina] yafashwe nyuma yo kwemera ko yakwirakwije amakuru y’ibihuha ko afite igisasu…”

Miles Richie ajya gufatwa, byatangiye abwira abantu yari kumwe na bo kuri Terminal ya 5 muri icyo kibuga ko afite igisasu kandi isaha n’isaha ashobora kugituritsa indege bagiye kugendamo igasandara.

Umwe mu bashinzwe umutekano yamenyeshejwe ayo makuru, Miles Richie ahita afatwa.

Miles Richie yafunzwe umwanya muto nyuma aza kurekurwa ahawe gasopo ko naramuka yongeye gukinisha gutangaza amakuru y’ibihuha agamije gukangara nya abagenzi bizamugwa nabi.

Miles Richie ni umunyamideli ukomeye

Miles Richie ni umwana wa kabiri Lionel Richie yabyaranye n’umubyinnyi Diane Alexander. Ababyeyi be batandukanye afite imyaka umunani.

Abana bose bazwi Lionel Richie yabyaye, harimo Sofia Richie[wigeze gukundana na Justin Bieber], Nicole Richie na Miles Brockman Richie.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top