Urenze kuba umugore nashatse - Papi Clever abwira Dorcas ku isabukuru ye
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever yabwiye umugore we Ingabire Dorcas basanzwe banaririmbana ko iyo arebye asanga ari buri kimwe kuri we atazigera arekura iminsi yose asigaje ku Isi.
Ni amwe mu magambo aryoheye amatwi kandi asize umunyu, Papi Clever yabwiye Dorcas amufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Yavuze ko kuri uyu wa 11 Ukwakira, ari umunsi udasanzwe kuko ni wo munsi Imana yahaye Isi umugisha izana Dorcas waje kumubera umugore.
Ati "Uyu ni umunsi udasanzwe kuko ni wo munsi Imana yahaye Isi umugisha w’umuntu umunsi umwe uzaba igice cy’agatangaza cy’ubuzima bwanjye. Niba hari ikintu kimwe ntashobora kurekera gushima Imana, ni impano yo kukugira nk’umugore wanjye."
Papi Clever yavuze ko iyo arebye aba bombi umuryango bubatse, aba abona ibirenze umugisha bahawe n’Imana.
Ati "Uyu munsi iyo ndebye umuryango twubatse, mbona ibirenze umugisha, mbona ubudahemuka bw’Imana n’inkuru nziza dukomeje kwandika."
Yasoje ubutumwa bwe amwibutsa ko arenze kuba umugore we ahubwo ari buri kimwe atazigera arekura mu buzima bwe kugeza Isi irangiye
Ati "Rukundo rwanjye, ndashaka ko umenya ko urenze umugore nashatse, uri buri kimwe nzakomeza guhitamo iminsi y’ubuzima bwacu. Isabukuru nziza mugore wanjye, inshuti magara yanjye n’urukundo rwanjye rw’ibihe byose."
Papi Clever na Dorcas bamamaye mu ndirimbo zirimo "Impamvu z’ibifatika", "Ameniweka Huru Kweli" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 58 kuri Youtube n’izindi.

Ibitekerezo